Birashyushye kuri StarTimes: Ibiciro bya Flat Screen TV 32" na 43"TV byongeye kugabanuka !!

Ubu televiziyo (TV) ya Pousse 32” iragura amafaranga Frw 162,000 yonyine, ni mu rwego rwo gufasha no korohereza buri muntu wese ubyifuza gutunga televiziyo ya Flat. Kuri ubu StarTimes bayiguhana na Decoderi y’udushami (DTT) irimo abonema y’ukwezi ureba shene zose ku buntu.

Ibiciro byamanuwe
Ibiciro byamanuwe

Izi Flat Screen za 32" ni Digital, ushobora gucomekaho Flash Disk, zirimo kandi na shene zo mu Rwanda z’ubuntu.

Hari kandi TV Flat Screen za 43", izi zo zifite akarusho ko kuba ari Smarts, kuko zifata Wifi, ukanayikoresha nka mudasobwa uri mu rugo, ushobora kandi kuyireberaho ibintu ufite muri telefoni igihe wabihuje, ucomekaho Flash Disk ukaba wareba ibiyiriho, ikindi kandi iyi na yo irimo shene zo mu Rwanda ushobora kureba ku buntu.

Iyi Flat ya 43" yo iri kugura amafaranga y’u Rwanda 311,000 yonyine, na yo bayiguhana na Decoderi ya StarTimes y’udushami (DTT) irimo abonema y’ukwezi ureba shene zose ku buntu.

Mwihutire kugana aho StarTimes ikorera ku cyicaro cyayo ku Kimihurura mu nyubako ya Aigle Blanc hazwi nko kwa Polisi Denis, no ku mashami yayo ari Kimironko iruhande rwa Gare, na Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe, kimwe na Rusizi mu mujyi wa Kamembe, cyangwa ku bayihagarariye (dealers) bari mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo mudacikanwa n’izi TV Flat Screen za 32" na 43".

Kuri ubu Decoderi ya StarTimes ni yo yonyine mu Rwanda ushobora gukurikiraho imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda icyiciro cya mbere n’indi mikino mpuzamahanga iba yabereye mu Rwanda, kuri Magic Sports CH 265 na CH 251 (Dish)

Ku bakunzi b’umupira w’amaguru kandi StarTimes yanabazaniye shampiyona ya Seria A ya Bresil imwe muri shampiyona nke zisigaranye umupira w’umwimerere habarizwamo abakinnyi bakuunzwe bakinnye ku mugabane w’i Burayi nka rutahizamu Hulk, Dudu ukina hagati mu ikipe y’Igihugu n’abandi benshi.

Iyi shampiyona kimwe n’iyo mu Budage nka Bundesliga zinyura kuri shene ya ST Worldfootball CH 254 na CH 245 ( Dish ) Sports Premium CH 252 na CH 246 (Dish ).

Ku bakunzi ba Basketball, irushanwa rya FIBA Euro Basketball rigeze ku musozo rinyura kuri Sports Life CH 253 na 243 (Dish )

Abakunzi b’amafilime, shene nka TNT Africa na Moves Plus ku bumva icyongereza ni yo shene twabarangira ibaho Action movies cyangwa se udukubita nk’uko bakunze kuzita hanze aha. Ku bakoresha Igifaransa bareba Warner TV, na New World Cinema.

Ku bakunda filime z’uruhererekane (series), ubu hari series Nshya y’Igifaransa LES SOEURS DE SANG inyura kuri Novela F Plus saa 20:30 abumva icyongereza ubu hari serie Nshya ya LA VIDA LENA n’indi yitwa My Left Side inyura kuri Novela E plus.

Ikindi ni uko ubu ushobora kudownloadinga App StarTimes ON APP:https://app.adjust.com/9169t6e yihuze na Decoderi ugabanyirizwe 5% ku ifatabuguzi ry’ukwezi uguze mbere y’uko ukwezi kwa 9 kurangira.

Iyi Application kandi ushobora kuyireberaho shene zirenga 150 ziri Live, ukaba unafite decoderi yawe mu ntoki zawe aho uri hose.

StarTimes yifuza ko nta muturarwanda ukwiriye kuba mu bwigunge, kuko ibyishimo byanyu yabigize inshingano zayo.

Ku bakeneye TV za Flat mwahamagara kuri Tel 0788156600 cyangwa mukatwandikira kuri Whatsapp 0784033202.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka