Polisi y’ u Rwanda yasezeye ku bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2022, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.

Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred
Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abayobozi bakuru bungirije ba Polisi aribo; DIGP Felix Namuhoranye, ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ushinzwe imiyoborere n’abakozi.

Minisitiri Gasana yashimiye abasezerewe ku bwitange bwabaranze avuga ko igihugu kizirikana “uruhare bagize mu kubaka igihugu twifuza. "

Minisitiri Gasana yagize ati: " Ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse na disipuline byabaranze mu kazi ntibyapfuye ubusa kuko ari byo shingiro ry’umutekano n’iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho. "

Yabibukije ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, inshingano zabo zo kurwanya no kwanga icyahungabanya umutekano cyose zikomeza. " igihugu kizakomeza gukenera umusanzu wanyu mu nzira y’iterambere."

Minisitiri w’umutekano yabasabye gukomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga umutekano n’ituze rusange baharaniye.

IGP Dan Munyuza
IGP Dan Munyuza

IGP Munyuza yabashimiye ku ruhare bagize mu gucunga umutekano, ubwitange ku kazi n’ubunyangamugayo bwabaranze.

Yagize ati:“Ndabashimira mwese ku bwo gukunda Igihugu, kucyitangira, kugikorera ndetse bamwe muri mwe mukaba mwararwanye n’urugamba rwo kukibohora.”

Yashimiye imiryango baturukamo uburyo yakomeje kubaba hafi mu rugendo rwabo bakihanganira kubaho igihe kinini batari hafi yabo kubera imiterere y’akazi n’inshingano bari bafite.

Yagize ati:” Akazi ko kurwanya no kwanga icyahungabanya umutekano cyose karakomeza. Ntibisaba kuba uri umupolisi cyangwa hari uwagushinze ako kazi. Muzakomeze gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse no kwigisha abakiri bato mu kazi kugira ngo bakomeze kubafataho urugero.”

Abasezerewe ku mirimo yabo barimo Abakomiseri (CP) babiri; Joseph Zikama Mugisha wari umuyobozi ushinzwe igenamigambi no guhuza ibikorwa mu kigo cyo mu Karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na Dr. Daniel Nyamwasa, usanzwe ari umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru.

Abari bafite ipeti rya ’Assistant Commissioner of Police (ACP)’ ni Benoit Sindayiheba Kayijuka, wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), na Jean Baptiste Ntaganira, wari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

CP (rtd) Mugisha wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye Guverinoma na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko babafashije mu gusohoza inshingano zabo.

Yagize ati:” Twishimiye kuba bamwe mu bari bagize uyu muryango mugari wa Polisi y’u Rwanda kandi tukaba twarabashije gutanga umusanzu wacu. Ni iby’agaciro n’icyubahiro gikomeye kuba twarakoreye igihugu cyacu kandi tuzakomeza kubikora no mu buzima bushya tugiye kwinjiramo.”

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

TUBASHIMIYE INTAMBWE BATEYE MU KUBAKA URWANDA

TUYISHIME JEAN DAMOUR yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Turashimira abo bapolisi kuba baratanze umusanzu ukomeye mu gusigasira umutekano w’u Rwanda ndtse bamwe muribo bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika genocide, mbifirije ishya n’ihirwe mu buzima bushya mugiyemo.

janvier lion yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

Turashimira polisi yacu kubwakazi katoroshye nogukorera igihugu utigamye,ubutwari bwokumara igihe kingana gutya ukorera igihugu,ukorera inyungu zabaturage nibyo gushimirwa,gutaha neza ni ubwitange bukomeye mukomeze mwerere abaturanyi banyu imbuto nziza kd muzererwe ko mwakoreye abaturage mukaba mwushije icyivi amahoro.much respect sir

Me yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka