Qualcomm igiye gufasha abandi Banyafurika bahanze udushya mu ikoranabuhanga

Sosiyete ifite uburambe mu by’ikoranabuhanga yitwa Qualcomm, muri uku kwezi k’Ukuboza 2023 yasoje umwaka wa mbere imaze ifasha ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika bahanze udushya, aho bahawe amahugurwa, bafashwa kunoza imishinga yabo, mu rwego rwo guteza imbere no gushyigikira imishinga mishya y’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Iyo gahunda yafashije za kaminuza zo muri Afurika ndetse n’imishinga icumi mito n’iciriritse kugira ubumenyi ku mikorere y’ikoranabuhanga ya Qualcomm Technologies Inc. ndetse no kubushobozi iyo kompanyi ifite bukoreshwa mu itumanaho rya 4G, 5G, IoT, AI, n’ibindi nk’ikoranabuhanga ry’imashini zitandukanye iyo kompanyi yifashisha.

Mu bindi Qualcomm yafashije abahanze udushya bitabiriye aya mahugurwa, harimo ubufasha bw’amafaranga, kubafasha mu mutekano w’imishinga yabo n’udushya bahanze, hakaba kandi hari na gahunda yo gufasha mu kunoza indi mishinga 10 y’abahanze udushya muri Afurika mu mwaka wa 2024.

Imishinga yatoranyijwe izahugurwa mu bijyanye n’igenamigambi mu bucuruzi, ubwubatsi, kurinda umutungo mu by’ubwenge, n’izindi porogaramu zitandukanye mu byerekeranye n’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2023, Qualcomm yiyemeje kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika muri Porogaramu ya ‘Make in Africa’. Iyi Porogaramu ni ubwa mbere yari ikozwe muri Afurika, ikaba yitezweho guteza imbere ikoranabuhanga kuri uyu mugabane.

Muri ba rwiyemezamirimo batoranyijwe kwitabira aya mahugurwa ku nshuro ya mbere, harimo Ecorich Solutions yo muri Kenya, Fixbot yo muri Nigeria, Karaa yo muri Uganda, Maotronics Systems Limited yo muri Nigeria.

Hari na Microfuse yo muri Uganda, Neural Labs Africa Ltd yo muri Kenya na Senegal, OneTouch Diagnostics yo muri Nigeria, QuadLoop yo muri Nigeria, SolarTaxi yo muri Ghana, na SLS Energy, iyi ikaba ari Kompanyi y’Abanyarwanda ifite umushinga wo kongerera ubushobozi bateri zashaje n’izapfuye ku buryo zongera gukora.

Iyi porogaramu y’amahugurwa yasijwe mu Kuboza 2023, mu gikorwa cyahuje ba nyiri iyi mishinga yatoranyijwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bikomeye baba abayobora inganda, ibigo binini by’ubucuruzi, inzobere mu ishoramari, n’abandi batandukanye.

Nyuma yo guhugura ba nyiri izi kompanyi mu gihe cy’amezi arindwi kandi ku buntu, Qualcomm irateganya gutoranya indi mishinga izahugurwa muri porogaramu ya ‘Qualcomm Make in Africa’ mu mwaka wa 2024, ushaka kumenya byinshi kuri iyi porogaramu akaba yabisanga hano:

https://www.qualcomm.com/company/locations/africa/qualcomm-make-in-africa

Visi Perezida wa Qualcomm Incorporated, Sudeepto Roy
Visi Perezida wa Qualcomm Incorporated, Sudeepto Roy

Ubwo iyi gahunda yo gufasha ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika yatangiraga, Visi Perezida wa Qualcomm Incorporated, Sudeepto Roy, yagize ati “Turifuza kumva imbogamizi bafite mu byo bakora no kureba uburyo twafatanya kuzikemura. Bakoresheje impano bafite mu gukemura ibibazo bigaragara muri iki gihe ku mugabane wa Afurika.”

Elizabeth Migwalla, na we uri mu bayobozi bakuru ba Qualcomm International, Inc., yavuze ko Qualcomm ‘Make in Africa’ izazana impinduka mu iterambere rya Afurika, kandi igafasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuvamo abashoramari bakomeye b’ibihe biri imbere.

Ati: “Gahunda yacu nshya yo gufasha imishinga yo guhanga udushya muri Afurika, ni imwe muri porogaramu nyinshi dufatanyamo n’ibihugu ndetse na ba nyiri inganda muri Afurika, kugira ngo dufashe ba rwiyemezamirimo n’abashakashatsi bo muri Afurika gukora ibikenewe ku masoko y’umugabane wa Afurika, ndetse no ku Isi hose.”

Elizabeth Migwalla, Visi Perezida wa Qualcomm International, Inc.
Elizabeth Migwalla, Visi Perezida wa Qualcomm International, Inc.

Yakomeje agira ati: “Turizera ko abahanga udushya bo muri Afurika bari mu mwanya mwiza wo gukemura ibibazo byugarije Afurika. Turashimira ibigo byatoranyijwe kandi dutegereje ubufatanye bwiza mu guhanga udushya mu mezi ari imbere.”

Qualcomm International, Inc. ni kompanyi mpuzamahanga ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba izwiho guteza imbere ikoranabuhanga rifasha Isi gukemura ibibazo biyugarije, no kwihutisha ibikorwa by’iterambere ry’Isi, n’iterambere ry’abayituye muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka