Karongi: Abagore bahinga kawa batangije uburyo bwo kwibonera igishoro bitabagoye
Abahinzi ba kawa b’i Mubuga mu Karere ka Karongi bizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bishimira igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni enye bizigamiye, bakazayaheraho bitabaye ngombwa gusaba inguzanyo muri banki.

Amatsinda y’abo bahinzi agamije kubitsa no kugurizanya yashinzwe mu mwaka ushize wa 2023 abifashijwemo na USAID, binyuze mu mushinga wayo witwa ’Feed the Future Rwanda, Kungahara Wagura Amasoko’, ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi.
Iyi gahunda ikaba yaratangijwe ku mugaragaro muri Werurwe 2023 babifashijwemo na USAID binyuze mu mushinga wayo witwa ’Feed the Future Rwanda, Kungahara Wagura Amasoko’, ufatanyije n’uruganda rwitwa Nyamurinda Coffee Growers rugura, rugatunganya kandi rukohereza umusaruro wa kawa mu mahanga.

Abagore bo muri bo bagera kuri 250 bamaze gukora amatsinda icyenda yo kuzigama no kugurizanya, bikaba byarabahesheje Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 4, kandi ngo bakomeje kongera icyo gishoro.
Uwitwa Mukeshimana Jeannette, umupfakazi w’imyaka 56 y’amavuko akaba ahinga kawa, ayobora rimwe muri ayo matsinda yo kubitsa no kugurizanya ryitwa Tuzamurane.
Mukeshimana avuga ko iyi gahunda yatumye atangiza ubworozi bw’inkoko, aho asaba inguzanyo mu itsinda akagura imishwi y’inkoko akongera akayigurisha imaze gukura, bikamufasha gutunga urugo rugizwe n’abana be 6.
Mukeshimana agira ati "Itsinda mbereye umuyobozi rimaze kuzigama amafaranga arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200, tukaba twifuza kugera nibura kuri Miliyoni ebyiri kugira ngo tubashe gukora umushinga wungukira abanyamuryango bose."

Umuyobozi w’uruganda Nyamurinda Coffee Growers, Immaculée Mukamana, avuga ko kwishyira hamwe kw’abo bahinzi, babifashijwemo n’Umushinga Kungahara Wagura Amasoko, bizatuma buri muntu ugize itsinda ryo kubitsa no kugurizanya amurika ibyo yagezeho mu myaka itatu iri imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel, ashishikariza abaturage bataratangira gahunda yo kwishakamo ubushobozi, kwegera abamaze kuyijyamo bakabigiraho.
Umushinga Kungahara Wagura Amasoko, hamwe na Nyamurinda Coffee Growers, batanze ibikoresho birimo amakaye, ububiko bw’amafaranga(coffre forts), pompo, mubazi (calculattrices) n’igitabo cy’imfashanyigisho kuri ayo matsinda yo kuzigama no kugurizanya.


Ohereza igitekerezo
|