Iwawa hamuhinduye rwiyemezamirimo, ibikorwa bye bihagaze Miliyoni 300Frw

Munderere Viateur, wigeze gusarikwa n’ibiyobyabwenge kugeza ku rwego byamuviriyemo kujyanwa kugororwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, akigishwa amasomo harimo n’ajyanye n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ubu yabaye rwiyemezamirimo watanze akazi ku buryo abo mu gace k’aho akorera umushinga we, bamufata nk’icyitegererezo.

Munderere yabaye umworozi w'intangarugero
Munderere yabaye umworozi w’intangarugero

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, yavukiye anakurira mu Mujyi wa Kigali, ariko ababyeyi be bakaba bakomoka mu gace akoreramo umushinga we. Ni mu Mudugudu wa Kanyegenyege, Akagari ka Kinyovu, Umurenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi.

Nyuma yo kugororwa, agataha iwabo mu muryango, Munderere yigiriye inama yo gufata amafaranga yari yarazigamiye kujya aguramo ibiyobyabwenge no kuyinezezamo, ayongeranya n’andi yagiye abona, aguramo inka ebyiri, ari na zo afatiraho nk’itangiriro ry’ibikorwa agezeho, kuri ubu bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni zisaga 300 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “Ibiyobyabwenge byari byarambase, kugeza ubwo n’ifaranga ryose nagiraga icyo narimazaga kwabaga ari ukurigura urumogi n’ibindi biyobyabwenge. N’iyo natekerezaga kugira ayo nzigama nta kindi kintu nashyiraga imbere uretse ibiyobyabwenge no kuyatemberamo ninezeza. Mbese navuga ko ibiyobyabwenge byari byaransaritse ku buryo ntashoboraga kugira undi mushinga ufatika ntekereza wanteza imbere”.

Ati “Nkigera mu rugo hari amafaranga nari narazigamiye gushora mu biyobyabwenge, ni yo nahereyeho nyungikanya n’andi nagiye mbona, bigeze mu mu 2020 aba aribwo ntangira umushinga, mpereye ku korora inka ebyiri, ku butaka bwahoze ari kwa sogokuru”.

Munderere ngo ntajya yibagirwa amagambo akubiye muri ‘slogan’ we na bagenzi be bigishijwe ubwo yari Iwawa igira iti “Kumva vuba birafasha, ukuri kurakiza, impinduka igufitiye akamaro”.

Ubutaka bwa Hegitari 10 Munderere amaze kugeraho abukoreraho ubuhinzi burimo n'ubw'ibigori
Ubutaka bwa Hegitari 10 Munderere amaze kugeraho abukoreraho ubuhinzi burimo n’ubw’ibigori

Ngo iyo yayatekerezagaho neza, byamuremagamo imbaraga no kwiyumvamo icyizere cy’uko aramutse adacitse intege, umushinga yari amaze gutangira hari aho wamugeza.

Ati “Icyo gihe ngitangira umushinga w’ubworozi hari aho nageraga ngatekereza kubivamo, cyane ko nk’ibiraro by’amatungo nari narabyubatse mu buryo buciriritse bwo kwirwanaho, hakaba ubwo amatungo arwaraguritse ntiyororoke uko bikwiye. Byageraga igihe nakwibuka ko nkiri Iwawa badutozaga kugira indoto no guharanira kuzigeraho, nkumva binsubijemo imbaraga zo gushaka igisubizo cy’ahagaragaye ikibazo”.

Muri uko korora inka zavuye kuri ebyiri ubu zigeze kuri 15, hakiyongeraho n’ingurube 100 yoroye.

Uko yagendaga yagura ubworozi bukabyara inyungu, ni na ko Munderere yongeraga ubuso bw’ubutaka bwe, nabwo buva kuri Hegitari ebyiri yatangiriyeho, none ubu ageze kuri Hegitari 10.

Muri bwo hari igice yororeraho inka n’icyo yororeraho ingurube. Ikindi gice agihingaho imbuto za Macadamia, Ibinyomoro, hakaba ahahinze Ibigori n’ahateye shyamba.

Mu rwego rwo kumwunganira mu buhinzi akora, umushinga SAIP wamufashije gushyiraho uburyo bwo kuhira ibihingwa biri kuri uwo musozi hakoreshejwe damu ivana amazi mu mibande; aho binamufasha guhangana n’imbogamizi z’ingutu zabangamiraga umushinga we z’imihindagurukire y’ibihe.

 Munderere yorora n'ingurube akavuga ko zimufatiye runini
Munderere yorora n’ingurube akavuga ko zimufatiye runini

Umushinga wa Munderere washibutsemo Ikigo cyahaye urubyiruko akazi

Munderere kuri ubu ufite Ikigo cyitwa Ntare Community Farming gihuza ibyo bikorwa byose, aho yahaye abiganjemo urubyiruko akazi bagera kuri 25. Barimo abakora mu buryo buhoraho ndetse n’abakora nka nyakabyizi baturiye aho akorera uyu mushinga.

Musabyimana Eshter arakora, ku kwezi agahembwa amafaranga ibihumbi 50.

Agira ati “Ntarabona akazi ko guhinga muri iyi mirima, narasabirizaga, nanagira aho ndonka ikiraka cyo guhingira abandi, nta wandengerezaga amafaranga 600. Nabwo kandi bayampembaga nakoze amasaha menshi, imvune ari yose ndetse hari n’aho banyamburaga”.

Yungamo ati “Mu gukora hano, imibereho yarahindutse. Ndi wa muntu wigurira igitenge ntarindiriye kugisaba umugabo. Mituweli mbasha kuyishyura, nkabona ibitunga abana. Mbese urebye hari aho tumaze kugera”.

Iyamuremye Japhet, amaze imyaka ine akora akazi k’ubuzamu. Na we ahamya ko imibereho ye n’iy’abo mu muryango we igenda irushaho kuba myiza.

Uburyo bwo kuhira ibihingwa yashyizeho butuma ubuhinzi bwe budakangwa n'ibihe by'izuba ryinshi
Uburyo bwo kuhira ibihingwa yashyizeho butuma ubuhinzi bwe budakangwa n’ibihe by’izuba ryinshi

Ngo intego afite ni ugukorana ubwitange n’umurava, kuko ngo iyo arebye urwego Munderere agezeho, amukuraho isomo ry’uko ikintu cyose umuntu yakora ashyizeho umutima, byanze bikunze cyamufasha kugera ku ntambwe nziza.

Umusaruro ukomoka ku matungo ndetse n’ibihingwa, Munderere awohereza ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali; by’umwihariko nko ku gihingwa cya Macadamia, cyo arasarura zikagemurwa ku masoko yo hanze y’u Rwanda.

Kugeza ubu ibikorwa byose bikubiye mu mushinga we, Munderere avuga ko bibarirwa mu gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 300, kandi ngo ateganya gukomeza akagura ibikorwa, kugira ngo birusheho kuzamubyarira n’irindi shoramari.

Mu bo yahaye akazi barimo n'urubyiruko ruvuga ko rutakiri mu mibereho mibi
Mu bo yahaye akazi barimo n’urubyiruko ruvuga ko rutakiri mu mibereho mibi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka