Karongi: Ishuri rya Cyinama rirasaba abarimu basimbura abaguye mu mpanuka

Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ubu riri mu gahinda ko kubura abakozi baryo batatu, barimo abarimu babiri n’umucungamutungo baguye mu mpanuka y’imodoka ku Cyumweru, mu gihe abandi umunani bakomeretse, muri rusange ubu rikaba ridafite abakozi baryo 11, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi waryo, Bahati Munyemanzi Pascal, mu kiganiro yagiranye na RBA.

Abarimu 2 b'ishuri rya Cyinama baguye muri iyi mpanuka, abandi barakomereka
Abarimu 2 b’ishuri rya Cyinama baguye muri iyi mpanuka, abandi barakomereka

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi, ubwo imodoka ya Toyota Hiace Minibus, ifite ibirango nimero RAB 381Z, yari irimo abagenzi 24, yagwaga munsi y’umuhanda, abantu 6 bagahita bapfa.

Imodoka yaguye igeze ahitwa mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi, iva i Rubengera yarekeza ku Mubuga. Uretse abo batandatu bitabye Imana, abandi bari bari muri iyo modoka barakomeretse bajyanwa ku bitaro bitandukanye harimo, ibya Kibuye, ibyitiriwe Umwami Faisal, ibya Gisirikare i Kanombe n’ibya Kigali ( CHUK).

Urupfu rw’abo barimu, ngo rwaciye igikuba kuri iryo shuri bigishagaho, nk’uko byasobonuwe n’Umuyobozi waryo wavuze ko abanyeshuri basaga 600 batashoboye kuza ku ishuri ku wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, bitewe n’uko bagowe no kwakira urupfu rw’abarimu babo, ndetse n’abaje bakaba boherejwe gukina kugira ngo babanze baruhuke mu mutwe.

Ni urupfu kandi rwateye icyuho gikomeye mu myigishirize kuri iryo, kuko abarimu bapfuye n’abakomeretse bose bigishaga mu mashuri arenze rimwe, kandi bigisha amasomo batashobora guhita babonera abandi barimu muri icyo gice ishuri riherereyemo, nk’uko Bahati abisobanura.

Yagize ati “Abapfuye ni umwarimu umwe yigishaga mu wa Kabiri w’amashuri abanza, undi mu wa Gatatu n’umucungamutungo. Abakomeretse ni umunani. Ni igikuba kuko ku banyeshuri kubyakira byari byagoye, iki cyumweru gishobora kugora kubera ko abana benshi kubyakira birimo kubagora. Ubu ikibazo dufite ni abarimu, ikintu dusaba Leta cyane cyane, ni uko yakohereza abarimu vuba, nibura uku kwezi gusigaye, bakaza bakaziba icyo cyuho kirimo”.

Uretse abo barimu n’umucungamutungo bo ku ishuri rya Cyinama bari muri iyo modoka, hari n’abandi bo ku ishuri rya Mara, nabo bari muri iyo modoka, bamwe muri bo bakaba barapfuye n’abandi bagakomereka, aho ngo bari bavuye mu bukwe bw’umuyobozi ushinzwe amasomo ku ishuri rya Cyinama wari wasezeraniye i Rubengera, nk’uko byasobanuwe na Bahati.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uwari utwaye iyo modoka witwa Ngirababyeyi Ildephonse, yarimo kugenda ku muvuduko ukabije kandi yatendetse, kuko ubusanzwe Minibus itajya irenza abantu 18.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yaboneyeho kwibutsa abagenzi kujya baharanira uburenganzira bwabo, mu gihe babona imyitwarire mibi ku mushoferi utwaye ikinyabiziga barimo.

CIP Mucyo agira ati "Icya mbere ni uko umugenzi agomba kumenya uburenganzira bwe, iyo umuntu agufashe akagutendekeraho abandi bantu, akirukanka umureba kandi hari nimero za Polisi, uba ugomba kurengera ubuzima bwawe ukabivuga hakiri kare".

Inkuru bijyanye:

Karongi: Batandatu baguye mu mpanuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose leta nirebe uko yakohereza abo barimu basimbura abapfuye kuko ikigihe turimo gutegura neza abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta.murakoze

Elly Paul manirahari yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka