Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, baravuga ko abarimu n’abanyeshuri babaga mu kigo cya EAFO Nyamishaba batahigwaga muri Jenoside, bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahahungiye, bahagarikiwe n’umwarimu wakomokaga mu Burundi.
Mu Karere ka Karongi bizihije umunsi w’amazi, bataha ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage batuye mu bice by’icyaro, byuzuye bitwaye amafaranga asaga Miliyari n’igice.
Urubyiruko rw’abasore n’abakobwa rwo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, rwatangiye guhabwa amahugurwa ku kurwanya amakimbirane mu miryango, mu rwego rwo kurufasha kuzavamo imiryango y’icyitegererezo.
Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko bumaze kugabanya igwingira ku gipimo cya 17%, aho bashoboye kurikura kuri 49.1% muri 2015 kugera kuri 32.2% muri 2022, kakaba karahize utundi turere tw’iyo Ntara.
Imiryango igera kuri 40 ituye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rugabano mu Karere ka Karongi, ntifite ubwiherero kuko ubu bifashisha ubw’abaturanyi babo, bagasaba ko babwubakirwa kuko bibabangamiye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François na Maj. Gen. Alexis Kagame, barasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kudahutaza abaturage mu kwishyura EjoHeza, kuko ubwo bwiteganyirize bugibwamo n’ubushaka.
Tariki ya 3 Ukwakira 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwandikiye ubuyobozi bw’amahoteri, za moteri n’utubari, bubihanangiriza kutemera kwakira abantu bose bafite imyambarire ikojeje isoni, kwirinda kwakira abana batujuje imyaka y’ubukure yemerwa mu Rwanda 18 hamwe no kwirinda kwakira abantu bakoresha ibiyobyabwenge (…)
Itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, batangiye gukemura ibibazo by’abaturage batuye mu Mudugudu wa Rugabano mu Karere ka Karongi bagendeye ku bibazo bafite. Guverineri Habitegeko yabwiye Kigali Today ko basuye abaturage bagasanga bafite ibibazo by’imibereho, (…)
Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi, ubutaka bwo kwaguriraho ubuhinzi bwabo n’ibikorwa remezo birimo imihanda.
Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano, aho biteganyijwe ko asura uruganda rw’icyayi rwa ‘Rugabano Tea Company’, rwahubatse ndetse rukaba rufasha abahatuye kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bwacyo no gukora mu ruganda.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Karongi butangaza ko abanyeshuri bakomoka mu bice byari byarafashwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi mu 1994, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kigo cya EAFO Nyamishaba no mu nkengero zaho muri Karongi, bitewe n’uko abo banyeshuri bagombaga kuguma ku ishuri no mu biruhuko.
Imodoka y’Ikigo gitwara abagenzi cya Ritco, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yahiriye i Karongi irakongoka, ubwo yavaga i Kigali igana i Karongi, yahiriye mu Murenge wa Rubengera.
Aminadabu Birara, Intwari y’Abasesero yapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarabaga mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bivugwa ko yishwe tariki 23 Kamena 1994, agwa mu bitero Interahamwe zifatanyije n’abasirikare zagabye ku Batutsi bari ku musozi wa Muyira.
Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS), basuye urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri ibihumbi 48 by’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bworoza imiryango ibiri y’abarokotse badafite inka.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), ryarohohe umurambo w’umunyeshuri wigaga ku ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) rya Karongi, warohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022.
Akarere ka Karongi kagizwe n’Imirenge 13, ndetse imyinshi muri iyo Mirenge ikaba ari Imirenge y’icyaro kandi irangwa n’imisozi miremire ku buryo kuhageza ibikorwa remezo by’iterambere birimo amashanyarazi byagiye bigorana.
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, yasuye ibikorwa bw’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka karongi, maze ashima ibyo bagezeho mu kwiteza imbere, n’uburyo bafasha Abanyarwanda guhashya indwara ya malariya.
Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage mu Murenge wa Bwishyura bwatunguwe no gusanga bimwe mubikoresho byayo byasahuwe mu mwaka wa 1994 byagaruwe ariko hatazwi uwabizanye.
Umurinzi w’Igihango, Joseph Habineza wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yatunguwe n’inkuru y’uko bazina we, Joseph Habineza, wigeze kuba Minsitiri yitabye Imana maze yihanganisha umuryango we.
Ku mugoroba wo ku itariki 06 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Karongi bafashe uwitwa Niyoyita Jean Pierre w’imyaka 28 na Ntambara Fred w’imyaka 48, bakaba barafashwe bamaze kwambura abaturage Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 55, biyita abasirikare nyamara barirukanywe mu ngabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’umuryango wa World Vision ukorera mu Rwanda butangaza ko bumaze kwegereza amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice.
Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, aho banashyinguye mu cyubahiro imiri 8,660 y’Abatutsi baguye ku Mubuga, yavuze ko kwibuka bifasha gusubiza icyubahiro abavukijwe ubuzima (…)
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi ku wa Kane tariki 03 Kamena 2021 bwaregeye urukiko mu mizi umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.
Umugore witwa Mukandayambaje Venansiya avuga ko agendana abana be bane aho agiye hose nyuma y’uko agaragaje ko iwe nta mutekano uhari, kubera ko ngo umwe mu bana be mukuru w’imyaka icyenda afatwa ku ngufu n’abagabo, yajya kurega bakamutera utwatsi.
Ibitaro by’Akarere ka Karongi byashyikirijwe imashini ‘X-Ray’ ikoreshwa mu gupima ibihaha, izagira uruhare rukomeye mu kuvura abarwaye Covid-19.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) wahaye inkunga abantu 500 bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bari muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, barimo n’abahoze mu buraya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurusi 2021 ahagana saa sita z’amanywa, Polisi yafatiye abantu 60 mu nzu ya Mukamwiza Elina w’imyaka 80. Nyuma yo gusuzuma abo bantu byagaragaye ko umunani muri bo bari bafite ubwandu bwa COVID-19. Bafatiwe mu mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, bafashwe ku bufatanye n’inzego (…)
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu bane bari bafite imyenda ya caguwa, amabaro 15 n’imashini imwe idoda imyenda bya magendu, bakaba barafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru.