Bisesero: Twambuye abapolisi imbunda 13 (Ubuhamya bw’uwarokotse)

Abarokotse Jenoside mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagerageje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo bayobowe n’uwitwaga Marara n’umuhungu we banasize ubuzima mu guhangana n’ibitero by’interahamwe.

Kayigema avuga ko ukwezi kwa Mata kwarangiye bamaze gufata imbunda 13 z'abapolisi
Kayigema avuga ko ukwezi kwa Mata kwarangiye bamaze gufata imbunda 13 z’abapolisi

Bavuga ko mu guhangana n’ibitero by’Interahamwe, Ingabo za Leta n’abapolisi banahamburiwe imbunda 13.

Bavuga ko n’ubwo babamburaga izo mbunda nta masasu yazo ahagije yabaga asigaye, ariko nazo zabafashije kurwana kuko harimo uwari uzi kuzirashisha.

Kayigema Vincent warokokeye mu Bisesero avuga ko guhera ku itariki ya 07 Mata 1994, Jenoside itangiye bahanganye n’ibitero by’Interahamwe n’abapolisi, ku buryo kugera ku wa 30 Mata 1994, bari bamaze kwibikaho imbunda 13 ku buryo bari bizeye ko bazakomeza kwirwanaho ntihagire ubatsimbura.

Agira ati, "Abapolisi ba Komini twari twaramaze kubambura imbunda ku buryo twari dufite nka 13 kubera kwirwanaho ku buryo mu mpera za Mata nta bitero bikomeye byari bikidutera, ariko barimo bitegura kutugabaho ibitero bikaze nk’uko byagenze ku wa 13 Gicurasi 1994, ubwo bari batangiye kuduhururiza, hari ku wa gatanu twararanganyije amaso dusanga buri gice cyose kiza mu Bisesero kirimo interahamwe".

Ibimenyetso by'amacumu n'amabuye biri ku Musozi wa Bisesero bigaragaza ibyo bifashishaga bahanganye n'ibitero by'Interahamwe
Ibimenyetso by’amacumu n’amabuye biri ku Musozi wa Bisesero bigaragaza ibyo bifashishaga bahanganye n’ibitero by’Interahamwe

Kayigema avuga ko abateye mu Bisesero bari babanje gutwika imisozi, batema intoki n’ibihuru ngo hatagira Umututsi ubona aho yihisha batangira no guhiga bakoresha imbwa, amafirimbi, ariko imbaraga nyinshi bazishyira i Muyira bagenda batema banarasa Abatutsi imisozi yose ihinduka imirambo.

Avuga ko we n’abo bari kumwe bapfumuriye mu gitero, ariko baza kugarurwa n’ikindi gitero barwana, asubira iwabo yihisha munsi y’insina batemye ku buryo uwarokotse uwo munsi yakekaga ko ari we wenyine usigaye.

Kayigema avuga ko umunsi wakurikiyeho nabwo byabaye nk’umunsi wabanje, kuko ibitero byari byaje bifite imbaraga ku buryo muri iyo minsi ibiri gusa hishwe nk’abantu ibihumbi bibiri ariko aza kwihisha ntibamwica.

Avuga ko kubera ko imbunda bafashe nta masasu ahagije bari bafite ngo bahangane n’interahamwe, ntacyo zabamariye cyane kuko byasabaga kuyarondereza cyane.

Agira ati, "Twarwanishaga amabuye kuko Uwitwa Nzigira yari azi kurasa nawe yagendaga arasa nk’isasu rimwe kuko nta masasu twari dufite ugategereza ko irya kabiri rizongera gusohoka ugaheba kuko izo mbunda twabambuye zabaga zisigayemo nk’amasasu abiri cyangwa atatu".

Nabuze umwanya mu mwobo w’abagore ndahava bahita babica harokoka umuntu umwe

Kayigema avuga ko kubera kunanirwa bigiriye inama yo kujya bihishahisha, abafite imbaraga bakarwana ari nako bagenda baraswa amasasu menshi kuko ibitero byari byazanye amasasu menshi.

Avuga ko ubwo yari agiye kureba Mukase mu mwobo yabagamo, gusaba ko bamuhamo umwanya yasanga wuzuye, bamusaba ko yaba agenda ariko ibitero ntibyatinze kuza kuri uwo mwobo zirabica harokokamo umuntu umwe gusa.

Agira ati, "Nasabye mukadata ko banshakira umwanya muri uwo mwobo bambwira ko wuzuye ngo ntabona aho njya, ahubwo bansaba ko naba nirukanka ndagenda ariko ibitero biraza birawupfuka, ibitero birabamara harokoka umwe gusa".

Imisozi ya Bisesero yabereyeho kwirwanaho
Imisozi ya Bisesero yabereyeho kwirwanaho

Kayigema avuga ko yagiye ku wundi mwobo, mu hitwa Nyiramakware, maze umuvandimwe we witwa Kalimba amuhamo umwanya, ariko umwe umuhayemo akanya akigenda akubitana n’igitero kiramwica, akaba ari nako byagendekeye se bihishanaga nawe wishwe avuye kwihisha mu ishyamba ryarimo uwo mwobo.

Avuga ko mu ntangiro za Kamena abavandimwe be batandatu bari bamaze gupfa, na se na Mukase barishwe.

Avuga ko mu mpera za Kamena 2014, Abafaransa baje babona imirambo mishya y’Abatutsi, ariko uwitwa Twagirayezu aba yabyumvise atanga ubutumwa ku nterahamwe ko Abafaransa bazaza kubatabara nyuma y’iminsi itatu ku buryo ibitero byahise byiyongera kugira ngo muri ya minsi itatu Abafaransa bazasange Abatutsi barashize.

Agira ati, "Nyuma y’iminsi itatu baraje koko mukuru wanjye anyohereza kuburira abandi, abari bakiriho turaza tubana nabo ibyumweru bibiri baduha ibiryo n’utwenda, ari naho twavuye tujya mu Nkotanyi, bazana amakamyo barafunga baradutwara, duhura n’Inkotanyi".

Kayigema avuga ko bagihura n’Inkotanyi nta magambo yo kuvuga yari ahari, ahubwo yari amarira gusa, ku buryo we yanamaze imyaka ine ataragaruka mu Bisesero, agira amahirwe yo kugira bamwe mu muryango we barokotse bamufasha kongera gutangira urugendo rwo kwiyubaka.

Avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakomeje amashuri, ariga kugeza arangije Kaminuza icyiciro cya gatatu ubu akaba amaze kwiyubaka kuko ubu afite Umuryango yashibutse.

Kayigema ashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabatabaye kuko nyuma yo gupakirwa amakamyo y’Abafaransa, ari naho zaje kibahitishamo niba bajya mu nkambi cyangwa mu Nkotanyi bo bagahitamo kwigira mu Nkotanyi ari naho ahamya ko yahuye n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka