Karongi: Abantu 13 bakomerekeye mu mpanuka

Mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, habereye impanuka, aho ikamyo igonganye na Coaster yari itwaye abagenzi, hakomereka abantu 13 bari muri iyo Coaster.

Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yangiritse cyane
Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yangiritse cyane

Iyo mpanuka ibereye ku muhanda uturuka ku Rutare rwa Ndaba werekeza i Rubengera, aho mu bagenzi 13 bakomeretse, bane muri bo bakomereka bikomeye bagezwa mu bitaro, abandi bajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati ‟Ikamyo igonganye na Coaster mu bagenzi bari muri iyo Coaster 13 barakomereka, aho bane bakomeretse bikomeye, icyenda bakomereka byoroheje. Bamwe bamaze kugezwa mu bitaro bya Kibuye, mu gihe abandi bajyanwe mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera”.

Yongeye agira ati ‟Ni amakuru tumenye mu kanya mu ma saa cyenda n’iminota 45. Aho iyo mpanuka yabereye ni mu gace karimo amakorosi menshi, iyo umushoferi yarangaye gato imbere ye hakaza indi modoka ashobora kuyigonga, bisaba kuhagera ukitonda cyane".

Kigali Today ntiyabashije kumenya imodoka yari mu makosa kuko Polisi ikibikurikirana, gusa ikigaragara ni uko Coaster yangiritse cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndasaba ko biriya bikamyo byajya bigabanya umuvuduko kuko bitagabanyijwe bazatimaraho abacu , ndetse nabo ubwabo batiretse

Mutoni Uwase Esperance yanditse ku itariki ya: 3-11-2024  →  Musubize

Ndasaba ko biriya bikamyo byajya bigabanya umuvuduko kuko bitagabanyijwe bazatimaraho abacu , ndetse nabo ubwabo batiretse

Mutoni Uwase Esperance yanditse ku itariki ya: 3-11-2024  →  Musubize

Nibakomeze kwihangana Baraza koroherwa gusa birababaje😂😂

Sandrine yanditse ku itariki ya: 2-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka