Birasa Bernard uvuka aho i Rubengera, wahoze ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) akaba n’umunyabugeni, ni we wafashe icyemezo cyo kubungabunga aya mateka kugira ngo atazibagirana burundu.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko nk’umuntu uhavuka yasanze kiriya giti kizwi nk’Imana y’Abagore, kivugwaho ibintu byinshi bitandukanye kandi bibumbatiye amateka, ahitamo kuhashyira ishusho y’icyo giti mu rwego rwo kuhabungabunga.
Ati “Iki giti ubusanzwe cyafatwaga nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka ku batuye Umurenge wa Rubengera, aho izina Imana y’Abagore cyahawe, bavuga ko ryaturutse ku kuba umugore wese wabaga kubyarira mu rugo byananiranye, yakigeraga munsi agahita abyara”.
Birasa avuga ko nk’umuntu uhavuka na we yakuze yumva ayo mateka, ndetse amwe akayabwirwa na mama we, ko icyo giti gitanga amahirwe no ku bantu babaga babuze abagabo, ngo baragihoberaga bakababona.
Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’akarere bufashe icyemezo cyo kugitema, abaturage babaye nk’abatabyishimira kuko bagifataga nk’igiti cy’amahirwe, basabye ko kitatemwa ariko ntibyakunda kuko hari hagiye gucishwa umuhanda Karongi-Rutsiro-Rubavu.
Nyuma yuko gitemwe nibwo Birasa Bernard yafashe umwanya, akora ‘tableau’ ishushanyijeho icyo giti.
Ati “Nabikoze nk’umuntu udashaka ko ayo mateka azasibangana, mpashyira ishusho y’icyo giti ku buryo abaturage na n’ubu bakihita ku Mana y’Abagore, kubera icyo gishushanyo cy’icyo giti nahashyize”.
Birasa avuga ko byamutwaye amafaranga ari muri Miliyoni hafi ebyiri, kugira ngo akore icyo gishushanyo ndetse no kugitera ahahoze icyo giti.
Ati “Umuntu ansabye kumukorera ishusho nk’iriya ntabwo nayikora munsi ya 1,500,000Frw, urumva rero jyewe nongeyeho no kujya kuyishyira ku muhanda, nabyo ni ikindi giciro cyiyongeraho”.
Abaturage b’i Karongi bavuga ko ifoto y’icyo giti cy’Imana y’Abagore yashyizwe ku muhanda ibafasha kutibagirwa aho cyahoze, nk’uko Mukabarisa Rosine abisobanura.
Ati “Ni ukuri turamushimira yarakoze, kuko iyo ifoto itahajya twari kuhibagirwa burundu ariko ubu umuntu arahakurangira ukahamenya, ni na ko hacyitwa kugeza n’ubu”.
Tariki ya 23 Kanama 2017, nibwo imashini ikora umuhanda wa kaburimbo Rutsiro-Karongi, yarimbuye icyo giti kuko cyari kiri aho wagombaga kunyura.
Kubera imyemerere n’imigenzo y’abaturage, byatumye iki giti cyitwa Imana y’Abagore ndetse bakagifata nk’ikibakorera ibitangaza. Mu mizi y’icyo giti habagamo umwobo umeze nk’ubuvumo ukaba ari wo umugore wabaga yananiwe kubyara yinjiragamo agahita abyara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|