Umukobwa w’imyaka 20 ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Rutare mu Karere ka Gicumbi, aho akekwaho gutwika umusore w’imyaka 30 bahoze bakundana, akoresheje lisansi, nyuma y’uko asanze yarongoye undi mugore w’imyaka 25 y’amavuko.
Mu Karere ka Gicumbi haravugwa bamwe mu bashinga amashyirahamwe bagamije gucamo Abanyarwanda ibice, hakavugwa n’itsinda ryiyise ‘Abasuka’ rikorera mu Murenge wa Giti. Iby’iri tsinda byagarutsweho mu nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa, ahanatangijwe gahunda y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, aho yitabiriwe n’ubuyobozi (…)
Banki ya Kigali (BK) ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, yashimiye abakiriya bayo b’imena bo mu Karere ka Gicumbi uburyo bakorana neza, ibagenera impano ndetse haba n’igikorwa cyo gusangira na bo.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, inkuba yakubise abantu barindwi, umwe ahita ahasiga ubuzima. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023 aho muri aka Karere haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 109 bo mu Karere ka Gicumbi, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yahumurije abatuye mu Karere ka Gicumbi bibaza ku wahoze ari Umuyobozi w’Akarere kabo, ababwira ko n’ubwo ari mu zindi nshingano, hari ubwo yazabagarukira agakomeza inshingano ze zo kubayobora.
Abaturage bo mu Kagari ka Nkoto Umurenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, bari mu byishimo nyuma yo gushyira hamwe bakiyubakira ikiraro gishya, bagisimbuza icyari cyarashaje aho umugenderano hamwe n’abatuye utundi turere utari ugikorwa uko bikwiye.
Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bacukura umucanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, umwe ahasiga ubuzima.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi, yagaruje ibikoresho bitandukanye byibwe abarimu b’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Nigeria, bigisha muri kaminuza ya UTAB, birimo telefone ngendanwa na za mudasobwa.
Abaturage 3737 bo mu Mirenge inyuranye mu Karere ka Gicumbi n’ahandi mu gihugu, barishimira ko bavuwe indwara z’amaso, bikaba bibongereye icyizere cyo gusubira mu mirimo yabo ya buri munsi bari barabujijwe n’ubwo burwayi.
Intumwa ziturutse mu gihugu cya Djibouti na Ethiopia, zagiriye urugendoshuri mu Karere ka Gicumbi, aho rugamije kwigira ku Rwanda gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, zirimo VUP na Girinka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yagaragaye mu muhanda ahagaze hejuru mu modoka afite indangururamajwi agenda abwira abaturage ingamba zihari zo kurwanya umwanda muri santere ya Rukomo n’ingaruka z’umwanda igihe batawirinze.
Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi (PRISM), ukomeje gahunda yo guhugura aborozi biganjemo abato hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kubereka uburyo bateza imbere ubworozi bwabo bifashishije ibigo by’imari.
Umusore w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, yajyanywe i Ndera gusuzumwa indwara zo mu mutwe, nyuma yo gukekwaho kwica nyina amukubize umuhini mu mutwe.
Abasore n’inkumi 32 bo mu miryango itishoboye yo mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, bashyikirijwe ibikoresho by’imyuga bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bamaze umwaka n’igice biga.
Umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko umuntu ashobora gutangira umurimo uciriritse ukamugeza kuri byinshi iyo yawukoze neza, nk’uko yabigezeho abikesha ubworozi bw’ingurube.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, yafatanye abasore babiri moto yari yibwe barimo gushaka kuyigurisha.
Izina Nyinawimana, uwaryumva yahita yumva umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Yezu Christu, ariko mu Karere ka Gicumbi hari umusozi witiriwe Nyinawimana, ndetse hashyirwa n’ibikorwa bitandukanye byitirirwa iri zina.
Malaria niyo ndwara ihitana abantu benshi ku Isi, ariko ikibasira cyane cyane umugabane wa Afurika, aho abapfa bishwe n’indwara kuri uwo mugabane, Malaria yiharira 80%.
Shumbusho Shaban wo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, arembeye mu bitaro bya Byumba nyuma yo gutemwa ikiganza cy’ukuboko kw’imoso kikavaho, ubwo yari atabaye Sebuja wari umaze kwibwa inkoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ku ruzinduko rw’iminsi ibiri bakubutsemo mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda, aho rwatangiye tariki 18 rusozwa tariki 19 Mata 2023, avuga ko bishimiye ibihe byiza bagiriye muri icyo gihugu cy’abaturanyi.
Nk’uko byagenze mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi, urubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize ako karere, rwazindukiye mu nama idasanzwe.
Umusore witwa Nshimiyumukiza John, bivugwa ko asanzwe yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya UTAB, basanze yishwe, umurambo we umanitse ku gipangu.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, akangurira Abanyarwanda n’abaturarwanda kubungabunga amashyamba aho ari hose, kuko ari nk’ibihaha by’umuntu, bityo ko ari ubuzima, akanabasaba kuyongera aho bishoboka hose.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune, tariki 03 Gashyantare 2023 hatangirijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha no kwita ku bibazo byo mu mutwe bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Mizero Care Organization (MoC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (…)
Itsinda ry’abitwa abarembetsi bajya kuzana ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, usigaye warize amayeri yo kujya bihisha mu buvumo busengerwamo buri hirya no hino mu Karere ka Gicumbi.
Umushinga Green Gicumbi w’Ikigega cya Leta cy’Ibidukikije (FONERWA), uratanga icyizere ko mu myaka icyenda iri imbere, muri ako Karere hazaba hamaze kuboneka ibiti byavamo imbaho n’amapoto y’amashanyarazi, nyuma yo gusazura hegitare zirenga 1700 z’amashyamba y’Abaturage.
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA) werekanye imidugudu ifite imisarani itanga ifumbire, hamwe n’ibigega byo mu butaka bifatirwamo amazi y’imvura yose akavomwa nk’ava mu isoko.
Umushinga ’Green Gicumbi’ ukorera muri ako Karere uvuga ko Leta n’abaturage batakomeza guhomba icyayi cyahingwaga mu kibaya cya Mulindi kubera imyuzure, ukaba urimo gufasha abagihinga ku misozi.
Amakoperative afashwa n’Umushinga ’Green Gicumbi’ ategereje umusaruro uhagije w’ibirayi, ibishyimbo n’ingano, ushobora kuziba icyuho cy’uwaturukaga ahandi mu Gihugu no hanze yacyo muri Uganda.