Gicumbi: Amashyamba yasazuwe yitezweho gusimbura amapoto yatumizwaga hanze

Umushinga Green Gicumbi w’Ikigega cya Leta cy’Ibidukikije (FONERWA), uratanga icyizere ko mu myaka icyenda iri imbere, muri ako Karere hazaba hamaze kuboneka ibiti byavamo imbaho n’amapoto y’amashanyarazi, nyuma yo gusazura hegitare zirenga 1700 z’amashyamba y’Abaturage.

Mu Murenge wa Rukomo ni hamwe mu ho Green Gicumbi imaze gusazura amashyamba ku buso burenga hegitare 90
Mu Murenge wa Rukomo ni hamwe mu ho Green Gicumbi imaze gusazura amashyamba ku buso burenga hegitare 90

Uwo mushinga hamwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu (REG), bavuga ko amapoto y’ibiti akoreshwa mu guha abaturage amashanyarazi aturuka hanze y’Igihugu muri Uganda, Tanzania na Afurika y’Epfo, bitewe n’uko mu Rwanda ibyo biti byose ngo ntaho byaboneka kugeza ubu.

Green Gicumbi isanzwe ifasha abaturage kugira ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ivuga ko irimo gusazura amashyamba y’Abaturage kugira ngo hazavemo ibiti binini, kuko bo bayasaruraga ateze bakavanamo inkwi n’amakara gusa.

Green Gicumbi irateganya guhuza abo baturage n’abashoramari bazajya babishyura mu gihe bazaba bejeje, nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo kwegurira amashyamba abikorera bayabyaza umusaruro.

Umukozi wa Green Gicumbi ushinzwe Amashyamba, Félix Rurangwa avuga ko abashoramari bazajya bagura ayo mashyamba hagamijwe kuyavanamo imbaho n’amapoto y’amashanyarazi.

Rurangwa agira ati "Muzi neza ko mu gukora amapoto y’amashanyarazi bakoresha isima ariko ntabwo birengera ibidukikije, amapoto menshi y’ibiti turacyayakura muri Uganda no muri Tanzania."

Bamwe mu basazuriwe amashyamba barabyishimiye kuko ngo nta musaruro babonaga
Bamwe mu basazuriwe amashyamba barabyishimiye kuko ngo nta musaruro babonaga

Rurangwa avuga ko abaturage nibihangana amashyamba yabo agakura neza (hagashira imyaka nka 7-9), bazavanamo amafaranga menshi kuko ipoto imwe y’igiti kugeza ubu igurwa Amadolari ya Amerika 100 (ararenga ibihumbi 100Frw).

Avuga ko abo baturage bashonje bahishiwe kuko buri hegitare imwe y’ishyamba yeraho ibiti birenga 2500, wakuba n’amafaranga ibihumbi 100Frw bigurwa buri giti ukaba wabona miliyoni 250Frw.

Green Gicumbi yizeye ko ayo mashyamba azavamo ibiti byiza biberanye n’amapoto, hashingiwe ku kuba biteye mu mirwanyasuri, bikazajya bikondorerwa ndetse bikaba ari amoko y’ibiti biberanye n’ako Karere.

Umushinga Green Gicumbi uvuga ko wahurije mu makoperative abaturage bemeye gusazurirwa amashyamba, kugira ngo hagati aho bajye bahabwa ubufasha bw’ikigega gitera inkunga imishinga Abaturage ubwabo bikorerye (Community Adaptation Fund).

Rurangwa avuga ko barimo gufasha abaturage kwikorera za pepinyeri z’ibiti, ndetse Green Gicumbi ikaba ari yo igura ingemwe igaha abo baturage imirimo yo kuzitera, hamwe no kubashakira imizinga y’inzuki kugira ngo bashobore kuziba icyuho cy’ibyo bavanaga mu mashyamba yabo.

Umuturage witwa Gafaranga Valens utuye mu Mudugudu wa Nyaruvumu, mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo, avuga ko ishyamba rye yarivanagamo ibiti bya mushingiriro n’inkwi akabigurisha.

Akomeza agira ati "Inyungu turategereje, batubwiye ko nyuma y’imyaka irindwi bazajya bareba ishyamba rya buri muntu uko ringana n’ibiti birimo niba ari byiza, noneho bakazajya babarira buri muntu amafaranga ahwanye na ho."

Rurangwa Felix ushinzwe amashyamba muri Green Gicumbi
Rurangwa Felix ushinzwe amashyamba muri Green Gicumbi

Undi muturage witwa Vumilia Claudette utuye mu Murenge wa Rukomo, avuga ko yabonaga nibura amafaranga arenze ibihumbi 100Frw buri myaka itatu, akaba ngo atishimiraga uwo musaruro.

Green Gicumbi ivuga ko muri ako Karere hasigaye hegitare 700 z’amashyamba mu 1700 zikomeje gusazurwa, n’ubwo hari n’abandi baturage ngo bazajya bava mu tundi turere bakaza kubigiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka