Gicumbi: Icyayi cyangijwe n’imyuzure kirimo gusimbuzwa icy’imusozi

Umushinga ’Green Gicumbi’ ukorera muri ako Karere uvuga ko Leta n’abaturage batakomeza guhomba icyayi cyahingwaga mu kibaya cya Mulindi kubera imyuzure, ukaba urimo gufasha abagihinga ku misozi.

Abahingaga icyayi mu kibaya cya Mulindi babwiwe ko gishobora no kwera ku misozi
Abahingaga icyayi mu kibaya cya Mulindi babwiwe ko gishobora no kwera ku misozi

Uyu mushinga w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA), ushinzwe kubaka ubudahangwa bw’abaturage b’Akarere ka Gicumbi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kubafasha kurwanya isuri n’imyuzure, ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ikibaya cya Mulindi muri Gicumbi gifite ubuso bwa hegitare 1200, cyose cyari gisanzwe kirimo icyayi, ariko imwe mu mirima yacyo yari iri ku buso bwa hegitare 150 yatembeyemo imyuzure n’isuri biva ku misozi, bigiteza kuma.

Emile Nsengumuremyi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya isuri n’ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere muri Green Gicumbi, avuga ko icyayi kigira imizi miremire, iyo igeze ku mazi yo mu butaka biteza igiti cyose guhita cyuma.

Nsengumuremyi avuga ko n’ubwo icyayi gikunda ahantu hahora imvura, icyo ku misozi ari cyo gikura neza kandi kikaryoha bitewe n’uko ibibabi bisoromwa biba bitarigeze birengerwa n’imyuzure yo mu gishanga.

Uwitwa Ndagijimana Jean Berchmas wari ufite umurima w’icyayi ungana na 1/2 cya hegitare mu kibaya cya Mulindi, avuga ko bataraterwa n’imyuzure yasoromaga ibiro birenga 150 buri byumweru bibiri, ariko ubu ngo nta na 70kg abasha kubona.

Ndagijimana ari mu batangiye guhinga icyayi ku misozi mu Mudugudu wa Rugenda, mu Kagari Mulindi mu Murenge wa Kaniga w’Akarere ka Gicumbi.

Icyayi cyahingwaga muri iki kibaya cyarangiritse kubera imyuzure
Icyayi cyahingwaga muri iki kibaya cyarangiritse kubera imyuzure

Avuga ko icyayi yahinze imusozi yatangiye kubona ko kizamuha umusaruro ungana cyangwa urenga uwo yabonaga mu kibaya cya Mulindi ubwo yari atarangirizwa n’imyuzure hamwe n’isuri imanuka ku misozi.

Yagize ati "Bya birogarama 150 twabonaga mu gishanga buri byumweru bibiri ndabona hano ku misozi bizazamuka bikagera nko muri 200, ibyo twahingaga imusozi dushatse twabihinga mu gishanga kuko byerera amezi atatu kandi ni bigufi."

Ndagijimana avuga ko uruganda rubagurira icyayi ku mafaranga 200 kuri buri kirogarama cy’ibibabi bagemuye.

Ibi bivuze ko 1/2 cya hegitare y’umurima w’icyayi yakuraga mu kibaya cya Mulindi cyamuheshaga nibura amafaranga ibihumbi 60 buri kwezi, kuko wakuba ibirogarama(kg) 300 bya buri kwezi n’amafaranga 200 agurwa buri kirogarama.

Uwabara igihombo imyuzure mu kibaya cyo ku Mulindi yateje abaturage ashingiye ku mibare itangwa na Ndagijimana, yabona ko hegitare 150 zangiritse zavagamo amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 18 buri kwezi.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Jean Marie Vianney Kagenza avuga ko imirima abo baturage bagiye kujya bahingamo ku misozi ari bwo igiye kubaviramo umusaruro mwinshi kandi mu buryo buhoraho.

Ati "Imirima yabo yari yaragundutse ku buryo bahingagamo utujumba tutera rwose, nta yindi ngurane bakeneye kuko bishimiye icyayi bose, twanabashyiriyeho gahunda yo kubafasha gutubura ingembwe nyinshi kugira ngo zihabwe abifuza guhinga icyayi cyo ku misozi."

Icyayi cyari kuri hegitare zirenga 150 mu kibaya cya Mulindi zose zangijwe n'imyuzure
Icyayi cyari kuri hegitare zirenga 150 mu kibaya cya Mulindi zose zangijwe n’imyuzure

Icyayi nk’uburyo abaturage babonamo amafaranga, Green Gicumbi yo ikibonamo akamaro kanini ko gutwikira no gufata ubutaka bwatembanwaga n’isuri ikajya kwangiza ikibaya cya Mulindi.

Uyu mushinga uvuga ko mu myaka itaha umugezi wo muri icyo kibaya n’uw’Umuvumba muri rusange, bizaba bifite amazi akeye biturutse ku materasi y’indinganire n’ayikora, icyayi n’ikawa birimo gushyirwa ku misozi igize icyo cyogogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka