Gicumbi: Ibirayi bavanaga muri Uganda ubu bagiye kujya babijyanayo

Amakoperative afashwa n’Umushinga ’Green Gicumbi’ ategereje umusaruro uhagije w’ibirayi, ibishyimbo n’ingano, ushobora kuziba icyuho cy’uwaturukaga ahandi mu Gihugu no hanze yacyo muri Uganda.

Bahamya ko batazongera gushakira ibirayi muri Uganda ahubwo bazabijyanayo
Bahamya ko batazongera gushakira ibirayi muri Uganda ahubwo bazabijyanayo

Abagize amakoperative y’ubuhinzi mu Mirenge ya Kaniga na Rushaki mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko uwo musaruro bawukesha amaterasi y’indinganire, hamwe n’imbuto y’indobanure bahawe n’umushinga Green Gicumbi.

Uyu mushinga unyuza ubufasha muri gahunda yo gutera inkunga imishinga ikozwe n’Abaturage ubwabo (Community Adaptation Fund), ikorera mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA).

Emile Nsengumuremyi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya isuri n’ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere muri Green Gicumbi, avuga ko imbuto y’ibirayi bahaye Koperative KOTEMUKA yo mu Murenge wa Kaniga, igiye gutuma umusaruro wikuba inshuro zirenga eshatu.

Avuga ko abo bahinzi bahingaga ibirayi bya nyirakarayi byibasirwa n’indwara kandi ntibitange umusaruro, kuko hegitare imwe ngo yatangaga toni zitarenga ebyiri, ariko ubu iyo hegitare ngo izajya ivamo toni zibarirwa hagati ya 18-20.

I Gicumbi na ho batangiye guhinga ibirayi bya Kinigi
I Gicumbi na ho batangiye guhinga ibirayi bya Kinigi

Nsengumuremyi avuga ko umusaruro mwinshi witezwe no ku ngano, ibishyimbo n’ibindi kubera imbuto y’indobanure no guhinga mu materasi y’indinganire.

Umuyobozi wa Koperative KOTEMUKA, Turyatemba Vianney, avuga ko batazongera kuvana imbuto y’ibirayi i Musanze no muri Uganda, ahubwo ko mu myaka mike abaturanyi be bo muri Uganda ari bo bazaba baza kuyishakira iwabo.

Ati "Twe turatekereza ko mu gihe kizaza nk’iyi mbuto ya Kinigi no mu baturanyi ba Uganda ntayo bafite, ntibitangaze rero na bo bazaza kuyifata hano."

Green Gicumbi ivuga ko mu Murenge wa Kaniga yahatanze imbuto y’ibirayi bya Kinigi byatewe kuri hegitare 92, ziyongera kuri 200 zatangiye guhingwaho ibyo birayi mu mwaka ushize wa 2022.

Ni mu gihe ibishyimbo by’indobanure na byo birimo guhingwa na Koperative yitwa KOPABIMU yo mu Murenge wa Rushaki, na byo ngo bizatangira kujyanwa ku isoko mu mwaka utaha wa 2024, nk’uko Perezida wayo Nicolas Gumisiriza abyizeza.

Ati "Bashonje bahishiwe, iyi mbuto twatubuye mu kwezi kwa Mbere k’umwaka utaha baratangira kuyibona, ibi bishyimbo byitwa injyamani, birakungahaye kandi ni binini."

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Green Gicumbi
Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Green Gicumbi

Gumisiriza avuga ko buri hegitare igizwe n’amaterasi itanga toni nibura eshatu z’ibishyimbo by’injyamani, ivuye ku biro bitarenga 50 yatangaga ku butaka butariho amaterasi.

Yongeraho ko mu materasi babihingamo bazajya babisimbuza ingano n’ibirayi, ku mpande z’umurima bakahahinga imbuto za marakuja, ubwatsi bw’amatungo n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Hakurya ku yindi misozi Umushinga Green Gicumbi wahateye amashyamba yitezweho gukurura imvura, kugira ngo ako Karere kadakomeza guhungabanywa n’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi wa Green Gicumbi, Jean-Marie Vianney Kagenza agira ati "Hegitare zirenga ibihumbi 12 zimaze kurwanywaho isuri hakaba hari amaterasi, aho dukorera hose duhindura imyumvire ku buryo abahinzi n’aborozi baho bongera umusaruro, ntushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ushonje."

Amaterasi atanga umusaruro uruta kure uw'ahatarinzwe isuri
Amaterasi atanga umusaruro uruta kure uw’ahatarinzwe isuri

Umushinga Green Gicumbi uvuga ko mu myaka itatu usigaje gukorera muri ako Karere, uzasiga abaturage bamaze kugira umuco wo kurengera ibidukikije kuko ngo bazaba babibonamo inyungu y’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka