- Shirimpumu yaretse akazi ka Leta yiyegurira ubworozi bw’ingurube
Mu kiganiro Shirimpumu yagiranye na Kigali Today ku munsi w’umurirmo uba tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, yavuze ko yatangiye ubworozi mu mwaka wa 2008, ku mafaranga make yari yatse nk’inguzanyo muri Banki angana na Miliyoni, atangirira ku bworozi bw’inkoko zitanga amajyi zingana n’imishwi 1000.
Nyuma Shirimpumu yaje gukomereza ku nkoko zitanga inyama, nazo agura imishwi 1000 ayororana n’izitanga amajyi.
Ati “Nari umukozi usanzwe nkorera ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), mpembwa bisanzwe ariko naje gukomeza kwagura ibitekerezo ku bworozi bwanjye”.
Shirimpumu avuga ko nk’umuntu wize muri Kaminuza ibijyanye n’Amajyambere y’Icyaro, yari azi ko ingurube nazo zororoka vuba, maze afata icyemezo cyo kugana ubworozi bw’ingurebe.
- Ingurube zirororoka cyane
Mu bworozi bw’ingurube yatangije igishoro cya miliyoni 7Frw y’inguzanyo, ahera ku ngurube 5 zari zifite agaciro ka 1,500,000Frw.
Shirimpumu, yafashe icyemezo asezera akazi ka Leta ayoboka ubworozi bw’ingurube.
Ati “Buri kwezi ngurisha ingurube zisaga 100 kandi nkagira ingurube 600 zihoraho. Niba mu mwaka ngurisha ingurube 1200 ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 na 50, murumva ko ibyo byonyine ntabaze ibindi nzikuramo, bimpa Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 50.”
Shirimpumu avuga ko kuva yatangira korora muri 2009 kugeza uyu mwaka wa 2023, ubworozi bwe bufite agaciro ka miliyoni 150.
Ku bijyanye n’uko ingurube zagiye zororoka, avuga ko atamenya umubare bitewe n’imyaka yazoroyemo. Ubu afite abakozi bahoraho 12 n’abakora nyakabyizi 30, kandi bose akabahemba.
Afite amasezerano yo kwigisha ubworozi, aho yakirira abanyeshuri bimenyereza umurimo mu bworozi bw’ingurube, hari abahakorera ubushakashatsi ndetse n’urugendoshuri mu rwego rwo kureba uko bakwihangira umurimo binyuze mu bworozi.
Shirimpumu avuga ko abantu batinyutse bakihangira imirimo, byabafasha kubaho atari abashomeri dore ko benshi mu rubyiruko usanga bavuga ko akazi kabuze, kandi mu by’ukuri ibintu byo gukora ari byinshi.
Ati “Ku munsi nk’uyu w’umurimo ni wo mwanya mwiza, abantu bakwiye kwicara bagatekereza icyo bakora kugira ngo bibafashe kwihangira umurimo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwirinezamuvanda kwakwer nibizur nanjyeurampa icyororo uzangabire icyanacingurube
Rero mwabanyarwanda mwe mujye muba seriously mubwize abantu ukuri umuntu arakubwira ati yatangiye ubworozi afite milioni zirindwi
Kandi ubwo yari afite isambu namazu numushahara
None urambwira umuntu urangije kwiga secondary cyangwa university ngo niyihangire umurimo kdi mukwiga kwe no kurya cyari ikibazo kigoye cyane mubyukuri nibihimbi icumi wabimukubitira ntanisambu ingana naho wahamba imbwa afite uwo murimo azawuhangisha iki????
Igisubizo umuntu narangiza kwiga niba mwifuza ko twihangira imirimo tugakira nibura urangije Kaminuza mujye mumufasha abone byibura igishoro cya 2Million
Urangije Secondaries byibura mumuhe 500k bizatuma kwiga bikundwa abantu babe abahanga reseach yiyongere ndetse no kujijuka ndetse nibajya no muri business babe bazi ibyo bakora kdi business nazo zizatuma igihugu gitumbagira mu iterambere
Naho ibindi muba muvuga ni amanjwa kuko namwe murabizi neza ko birashoboka kuko ngo n’ikigo mwazanye ngo ni BDF cyari kigamije kujya gifasha urubyiruko nabagore ubu cyahindutse ikigo Police ikoresherezamo ibizamini bya provisoire mwese murabizi buri wese Uzi ahari inyubako yitwa iya BDF Azi ibikorerwamo