Menya amateka ya Niyigaba Vincent waririmbye ‘Yanze gutaha mbigire nte’

Hashize imyaka ibarirwa muri za 40 umuhanzi Niyigaba Vincent, aririmbye igitekerezo cy’umukobwa wahengereye umuhungu adahari maze yinjira mu nzu ye ashaka ko amurongora uko byamera kose, ibyo umuntu yakwita kwihambira ku muhungu, mu ndirimbo ‘Yanze gutaha mbigire nte’.

Niyigaba Vincent n'umugore we
Niyigaba Vincent n’umugore we

N’ubwo umuhanzi Niyigaba atagaragaza muri iyo ndirimbo ko uwo mukobwa bari basanzwe baziranye, ntabwo byumvikana ukuntu wasanga umukobwa mu nzu yawe ngo waduke urongore ku bucuti bw’akanya gato kuko abigusabye gusa.

Niyigaba Vincent mwene Nurusanzwe Denis na Nyiramakuba Thérèse, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Kibayi ubu ni mu Karere ka Gisagara, mu 1957. Ni umwana wa kane mu bana barindwi, akaba yaritabye Imana mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Niyigaba Vincent yari atuye mu Mujyi wa Kigali muri Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega muri Nyarugenge, ari na ho Niyigaba Honoré umuhungu wa Niyigaba Vincent atuye.

Ubuhanzi bwa Niyigaba Vincent

Niyigaba Vincent yaririmbye indirimbo zigera ku 10 ariko izamenyekanye cyane ni zirindwi harimo ‘Izuba rirarenze’ yakunzwe cyane ikaba inagikunzwe, ari na ko abaririmbyi bagenda bayigana mu bitaramo n’ibirori.

Yaririmbye kandi Indirimbo ‘Nyaruka nyarukirayo’, na ‘Yanze gutaha mbigire nte’ besnhi banatekerezaga ko ibyo avuga muri iyo ndirimbo byamubayeho, nk’uko abahanzi bo hambere bakundaga guhanga indirimbo zivuga ku kuri k’ubuzima bwabo.

Niyigaba Honoré avuga ko iyo ndirimbo ntaho ihuriye n’urushako rwa se, ahubwo yayihimbye akurikije ibyabagaho icyo gihe aho bamwe mu bakobwa bishyingiraga ku musore cyangwa bakijyanayo, rimwe na rimwe abahungu batabyiteguye umukobwa yagorobereza ati sintaha, umuhungu akarongora atyo.

Niyigaba Honoré avuga ko nyina yashakanye na se mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubwo atebya avuga ko atari ahari, ariko ngo ntabwo nyina yigeze yihambira kuri se rwose, icyakora ngo mu ndirimbo zindi za Niyigaba harimo nk’eshatu zivuga ku mibanire ye n’umugore we, muri bimwe mu bika bizigize.

Agira ati “Ntabwo nari mpari papa ashakana na mama ariko ntabwo iriya ndirimbo ivuze ko mama yihambiye kuri data ahubwo ni igitekerezo cy’indirimbo ku byabagaho icyo gihe cyangwa n’ubu bishobora kuba. Mama na data bashakanye mu buryo busanzwe”.

Yongeraho ati “Icyakora muri ziriya ndirimbo harimo nk’eshatu zivuga ku bucuti bwa papa na mama ariko ntabwo data yigeze amenera iryo banga ku buryo nabihamya, ariko iyo uzumva wumva harimo akantu kabigarukaho”.

Akomeza avuga ko indirimbo za Se urebye nta muntu wo mu muryango azikomoraho kimwe n’uko n’abo yasize yaba umuhungu we na mushiki we, na bo ntawe wigeze agira impano nk’iya se ngo na we aririmbe.

Niyigaba Vincent wari umuhanzi akora n’indi mirimo dore ko yize akanaminuza mu mahanga, yatangiye gucuranga yiga amashuri abanza iwabo i Kibayi kuri Magi, aho yaje no kurangiriza ahitwa i Mugombwa, icyo gihe yacurangaga gitari zikozwe mu biti.

Ageze muri Goup Officiel de Butare mu mashuri yisumbuye aho yigaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yahigiye noneho gitari zari zigezweho icyo gihe ameya neza kuyisobanura.

Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent
Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent

Arangije ayisumbuye yagiye kwiga mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agarutse yakoze mu nzego za Leta nka Minisiteri y’Uburezi, ikigo cyateguraga integanyanyigisho, aho ariko ntibyaje kumuhira kuko yahirukanwe azira kuba yaritwaga icyitso cy’Inkotanyi.

Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asize abana babiri umuhungu n’umukobwa, muri batatu yabyaranye n’umugore we, Nyirandagijimana Epiphanie bashakanye mu 1977.

Abana ba Nyiyigaba Vincent basaba abahanzi babyiruka kureka kwigana mu buryo ubwo ari bwo bwose bwatesha agaciro ibihangano bya se, kuko ngo bijya byumvikana izo ndirimbo zasubiwemo nabi.

Niyigaba Honoré avuga ko usanga nk’indirimbo yitwa ‘Izuba rirarenze’, bayigana cyane kandi nta burenganzira umuryango we wigeze utanga, bikaba bibi cyane iyo ngo isubiwemo n’abantu bakayica kandi nyamara ifite umwimerere wayo bakwiye kugenderaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jye Vincent ndamuzi cyane yiga i Mugombwa ajya no muri Groupe i Butare byaradushyimishyaga kubona umusore w’ingimbi acuranga Gitari mur’icyo gihe mu gihe mu Rwanda Bari bake cyane ndetse nahamya ko muri commune Kibati na Muganza Bari basangiye Paruwasi imwe ariyo Mugombwa ariwe wamenyekenye ubwambere anasohora indirimbo kuri Radio Rwanda, Jye ikimbabaza n’Abigana indirimbo z’abantu bakaziteshya Umwimerere wayo mbese bakazipfobya batanabifitiye uburenganzira, rwose Leta yar’ikwiye kujya ihana abakora amakosa bateshya agaciro indirimbo z’abantu, kimwe n’Ama Radio azitambutsa, Inama nabaha n’uko Ubu bafit’umwanya bahimba izabo Aho kwandura izabandi, Murakoze

François yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ndabashuhuje,mwaramutse,Nshyigikiye ko abantu batakwangiza umwimerere w’igihangano cy’undi,kuko hari ubusobanuro bw’ijwi n’impamvu ariryo umuhanzi yahisemo,niba ushaka guturisha imitima y’abakumva uririmba ijwi ryoroheje,iyo uririmba mugisagara:utsindagira ijwi,iyo usaba:urigwandika,gukeza:urasiga ukanasingiza,iyo uririmba amarangamutima:ijwi karemano riherekejwe n’ibimenyetso ukoresha bimwe mu bice by’umubiri wawe ariko bidateye rubanda isoni.ikindi guhanga ntibipfa guhubuka:habanza intunariko y’umutima,ukigaba ku nganzo,ugakirigitwa n’inshoza,ukatura ugasarana ibitekerezo,bityo ukazahinduka Rwamwa rw’inganzo runaka.Murakoze

john yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka