RBC yemeje ko Pfizer na AstraZeneca zihashya cyane Covid-19 izwi nka Delta (Ubushakashatsi)

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko inkingo za Pfizer na AstraZeneca zifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu guhangana na Covid-19 yihinduranya izwi nka Delta.

Ayo ni amakuru atangajwe nyuma y’uko nk’urukingo rwa AstraZeneca rwigeze kugibwaho impaka nyinshi ko rwaba rutuma amaraso yipfundika bikaba byaviramo umuntu gupfa, ariko bikaza kugaragara ko urukingo rukora neza.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ayo makuru y’ubushakashatsi ari meza kuko aha icyizere abari bakutse imitima kubera ubwandu bwa Covid ya Delta yihinduranya kubera ukuntu yandura vuba kandi igakwirakwira mu buryo bwihuse.

Agira ati “Izo nkingo zose ni zo twahaye abantu, Pfizer iba ihagaze neza imbere ya Delta kuri 88%, AstraZeneca na yo ikora akazi kayo neza kugeza kuri 68% ku muntu wanduye Delta bigatuma itamuzahaza cyane cyangwa ngo ibe yamuhitana, ni amakuru meza ku bibazaga uko iby’iyi virusi yihinduranya bimeze”

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kuba u Rwanda rukomeza kugenda rubona inkingo ari amakuru meza abonetse ku buryo abasabwa kujya kwikingiza bajya babyitabira kuko bigaragara ko rufite akamaro kanini.

Umuyobozi mukuru wa (RBC) avuga ko mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu ibihumbi 413, kandi uko inkingo zije ari na ko zigomba kujya zihita zihabwa abantu kuko zitagenewe kubikwa kandi ko hari icyizere cyo gukomeza kubona inkingo nyinshi.

Avuga ko mu Rwanda hari icyizere cyo guhangana na Covid-19 kugeza icitse burundu ibyo bikaba bisaba ko abatarandura uburwayi bakomeza kwirinda, naho abarwaye bakaba bagomba gukomeza kwitwararika kugira ngo hatongera kugira abandura.

Virusi ya Delta yihinduranya ikomeje kwigaragaza mu bihugu byinshi ku Isi byari byanakingiye abaturage babyo benshi nka Israel na Leta Zunze ubumwe za Amerika, hakaba hatangiye gusubizwaho zimwe mu ngamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, hanyuma urukingo rukaba ari igisubizo kirambye.

Nko muri Israel hatanzwe itegeko ko umuntu utarikingiza yimwa uburenganzira bwo kujya ahabera imyidagaduro nko ku bibuga by’imipira, mu masoko magari, mu birori n’ahabera za Sinema kandi igihe uwanze kwikingiza arwaye Covid-19 azajya yirihira ikiguzi cyose cy’ibimutangwaho mu kumupima, kumuvura no kumuha ubundi bufasha bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka