Imam w’Akarere ka Nyagatare, Sheikh Hussen Ruhurambuga, arasaba buri Munyarwanda kumenya ko iki Gihugu cy’u Rwanda atari inguzanyo ya Banki bafashe, ahubwo ari icyabo kandi buri wese afite inshingano zo kugiteza imbere mu buryo bwose.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Sovu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko Interahamwe zabakingiranye mu cyumba cy’ishuri, zishyira urusenda mu muriro zari zacanye kugira ngo rubazengereze, ariko ikibabaje cyane ngo zakuragamo bamwe mu bagore n’abakobwa zikabafata ku ngufu zarangiza zikabica, abana (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko kubera igihe gito bari bamaranye n’umushinga wa RDDP, aborozi batangiye kumenya ibyiza by’ibikorwa byayo irimo isoza.
Imam w’Intara y’Iburasirazuba, Sheikh Djumaine Kamanzi, avuga ko abanyarwanda bafitanye isano ikomeye cyane y’ubunyarwanda bityo abantu bakwiye kunga ubumwe hagamijwe guteza imbere Igihugu bahuriyeho aho gutandukanywa n’amadini.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, arifuza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , bafashwa mu mishinga iciriritse kugira ngo babashe gukora biteze imbere.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ababiciye ababo bakwiye kujya bakorwa n’isoni kuko babacukuriye icyobo, Inkotanyi zikabatabara batarakigwamo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe n’uburwari zaberetse zibarokora, mu gihe abicanyi bari bagambiriye kurimbura icyitwa Umututsi.
Abakekwaho uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Angilikani ya Nyagatovu ahazwi nka Midiho, baravugwaho kwanga kugaragaza imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko Interahamwe zimaze kwica ababyeyi be, zamushyingiye ku ngufu mugenzi wazo, arokorwa n’Inkotanyi iyo Nterahamwe itaragera ku ntego yayo yo kumugira umugore.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, avuga ko kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ko wanamuzungura.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko Abanyarwanda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze kwibohora, akanibutsa ko u Rwanda ari urwa buri wese, asaba kurukomeraho bubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no (...)
Senateri Bideri John Bonds, yibukije abaturage b’Akarere ka Kayonza ko kwanga kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bigize icyaha gihanwa n’amategeko, abasaba kubikora kugira ngo nabo basubizwe icyubahiro bambuwe n’abicanyi.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, avuga ko bamaze gutegura umushinga wo kwandika mu buryo bwa gihanga ubuhamya 100, bwifashishwa mu kwibuka ndetse 30 bukazakoreshwa mu kwibuka ku nshuro ya 30, kugira ngo ababufite batazasaza batabutanze bityo ntibumenyekane, agasaba uwabishobora kubafasha (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abantu bize bakemera kwica abo biganye, bakuranye, bakoranye, bari inshuti, basangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu bari bafite
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba urubyiruko guhora ruzirikana ko rufite inshingano ikomeye yo gukunda Igihugu no kucyubaka, bityo rudakwiye guheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda, ahubwo bakimakaza ubumwe n’ubudatsimburwa by’Abanyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko mu cyumweru kimwe gusa hamaze gufatwa abantu 13 bakekwaho ubujura bagafatanwa n’ibyo bibye.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, rwiyemeje koroza inka 100, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, hagamijwe ko nabo badasigara inyuma mu majyambere.
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, hibutswe abari abakozi ba EAR Diyoseze ya Gahini n’Ibigo biyishamikiyeho, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwifatanyije n’ubw’Akarere ka Gicumbi ndetse n’abarokotse mu Turere twombi, mu kwibuka Abatutsi bishwe bitwa ibyitso, baruhukiye mu rwibutso rwa Gisuna mu Karere ka Gicumbi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kuba hafi abarokotse no kubafasha mu nzira yo kwiyubaka, aho kubabwira amagambo abakomeretsa kandi bigahera hasi mu Mudugudu.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, avuga ko abari batuye mu Mutara bitwaga Abahima, ku buryo n’abakomoka mu bwoko bw’Abahutu, bageze ahandi mu Gihugu babwirwaga ko nta Muhima w’Umuhutu ubaho, iryo vangura ngo rikaba ryarabagizeho ingaruka zikomeye.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barifuza ko umuturage witwa Bosco w’umunya-Tanzania yashyirwa mu barinzi b’Igihango, kuko yemeye ko mu butaka bwe hubakwamo urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse akanakomeza ibikorwa byo kurukorera isuku.
Uwimana Jeannette wabaye Miss Innovation mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, agaragaza ko abagore n’abakobwa bafite ubu bumuga bajya bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo gufatwa ku ngufu hitwajwe ko batazabona uko batanga ikirego mu rukiko, kubera ko abahakora batazi (...)
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kuyigeza ku ruganda bakimara kuyisoroma byongereye ubwiza bwayo, ariko n’umusaruro uriyongera kubera kwishimira isoko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuva muri Kamena kugera Ukuboza 2022, abangavu 904 nibo bamenyekanye batewe inda z’imburagihe harimo 02 bari munsi y’imyaka 14.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko tariki ya 28 Mata 2023, ari bwo hazatahwa ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Akarere, rwuzuye rutwaye Miliyoni 900.
Abahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko kuba amakoperative y’abahinzi b’umuceri yarahawe ubushobozi bwo kwituburira imbuto ari intabwe ikomeye yatewe, kuko bituma ubuhinzi bwihuta cyane ko basigaye babonera imbuto hafi yabo kandi ku gihe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere inyubako z’Utugari zishaje zizaba zamaze kubakwa, hagamijwe guha abaturage serivisi nziza kandi zitangiwe ahantu heza.
Umukozi w’Umurenge wa Nyagatare ushinzwe Imiyoborere myiza, Nemeye Eugene, arasaba inshuti z’umuryango gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, kuko ari intandaro z’impfu n’ihohoterwa ry’abana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruravuga ko rukomeje iperereza rigamije kugaruza asaga Miliyoni 25Frw yibwe muri SACCO y’Umurenge wa Karangazi, igasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iryo perereza kwegera Sitasiyo ya RIB imwegereye, cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa wa 166.