Mutungirehe Annonciate wo Kagari ka Gikundamvura Umurenge wa Karama avuga ko amaze amezi ane akuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka kubera ngo gutanga amakuru ku bitagenda mu bitangazamakuru nyamara ubuyobozi bukavuga ko ibyo bitamubuza guhabwa ibigenerwa abandi ahubwo inkunga yayikuweho bitewe n’amabwiriza mashya (…)
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Imibereho y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayigana Godfrey, arasaba abaturage kugira uruhare mu kwiteza imbere aho guhora bateze amaramuko kuri Leta kuko ahubwo yo ifite inshingano zo gukora ibikorwa binini bibafasha kugera ku iterambere rirambye.
Abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bose bakurwamo bapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko hakiri urujijo ku gutandukanya ibyo abavuzi gakondo bemerewe kwamamaza mu bitangazamakuru n’ibyo batemerewe, kuko akenshi bitwaza inyunganiramirire bakaba bavuga n’ibindi bishobora kuba bitemewe.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, CG Rtd Emmanuel Gasana wahoze ari guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo maze ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho, kwica iperereza no kuba yatoroka Igihugu.
Uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Rtd Emmanuel Gasana, yamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kugira ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu gitondo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, ruraburanisha uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana, ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Urugomero rwa Muvumba Multipurpose Dam, rwatekerejwe kubakwa mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2015, ubu noneho hatangiye imirimo yo gusiza aho ruzubakwa, rukaba rwitezweho igisubizo mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu kuhira imyaka n’amazi y’amatungo ndetse rukazanatanga umuriro w’amashanyarazi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko bashyize imbere ibihingwa biribwa n’Abanyarwanda benshi kandi kenshi, bigatangwamo nkunganire n’inyongeramusaruro, kugira ngo mu myaka ibiri cyangwa itatu Abanyarwanda bose bazabe bihagije mu biribwa, ariko nanone ngo ibihingwa gakondo ntibyabujijwe guhingwa.
Mu minsi 10 gusa abakiliya ba betPawa bamaze gutsindira amafaranga y’u Rwanda Miliyari 3.9 bose bakaba baramaze no guhabwa amafaranga yabo batsindiye.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Hitayezu Jerome, avuga ko mu kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka 2023-2024, hazashyirwamo gusibura ikiyaga gihangano cya Kiliba kifashishwa mu kuhira umuceri ku buso bwa hegitari 300 (…)
Kuva mu myaka isaga mirongo itatu ishize, abanyarwanda batojwe imvugo ndetse n’ingiro yo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa. Ibi ngibi byafashe umurongo, ndetse ibikorwa binyuranye by’inyungu rusange bigaragaramo uruhare rw’abaturage.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu (5) y’igifungo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wahuriranye no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, aho mu Turere twose hatewe ibiti bisanzwe ndetse n’ibivangwa n’imyaka, nyuma yawo hakorwa amatora yo kuzuza inzego zituzuye ku rwego (…)
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yahagaritse by’agateganyo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, uherutse gufungwa akekwaho ruswa, inasaba Komite Nyobozi y’Akarere gushyiraho umusimbura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko kuba hari abantu bakoze Jenoside bakemera uruhare rwabo bakivuga ko Leta mbi yabashutse bakica cyangwa ko batewe na Shitani baba bikuraho uruhare rwabo kuko hari abandi banze kwica ahubwo bahisha cyangwa bahungisha Abatutsi.
Amwe mu mazina yahawe tumwe mu duce tugize Akarere ka Nyagatare, ashingiye ku biti cyangwa imiterere yaho uretse hari n’ashingiye ku kuntu abantu bahabaye.
Imirimo yo gushakisha abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe irakomeje nubwo nta kizere cyo kubasanga ari bazima, cyangwa kubona imibiri yabo gihari.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko isoko ryambukiranya imipaka niritangira gukora, rizafasha mu kuzamura ubucuruzi ariko by’umwihariko rikazafasha mu gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ku i saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, umuyaga utari mu mvura wasambuye inzu ndetse wangiza n’intoki kuk zaguye hasi, mu Kagari ka Gacundezi na Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga.
Abana basambanyijwe bagaterwa inda, bari mu gihirahiro kuko babonye abaterankunga bo kubishyurira amashuli ariko bakabura aho basiga abana babo, cyane cyane abadafite ababyeyi ngo babunganire.
Umukobwa twahaye izina Uwimana Beatrice yatewe inda ku myaka 13 y’amavuko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza (P.5), ababyeyi baramwirukana abona umugiraneza umwitaho badahuje isano ndetse udaturanye n’iwabo babana imyaka ibiri yose.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa, avuga ko abarwayi bavurirwaga ku muvuzi gakondo mu Karere ka Bugesera mu minsi ishize, batatu muri bo bazanywe ku bitaro bakurikiranwa n’abaganga, ndetse umwe akaba yarakize arataha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko gukorera mu bimina, byabafashije kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza, kuko abaturage bagenda bizigamira amafaranga uko bishoboye kugeza basoje kwishyurira umuryango wose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ihagarikwa ry’umushinga w’ubworozi bw’inkoko, mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kinihira ryatewe n’uko bakoreraga mu gihombo, kubera ihenda ry’ibiryo byazo n’abakozi bazitagaho umunsi ku wundi.
Abaturage b’Akagari ka Kanyoza, Umurenge wa Matimba, barifuza guhabwa amazi meza kuko babangamiwe no gukoresha amazi y’Akagera dore ko uretse indwara abatera ngo rimwe na rimwe bahahurira n’inyamanswa zihungabanya umutekano wabo.
Bamwe mu bageze mu zabukuru mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahura n’ikibazo cy’ubwigunge kubera kutagera ku bo bifuza no kudasurwa ndetse n’ubukene bukabije kuko barya badakora.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bashimishijwe cyane n’amabwiriza mashya, yo kororera inka mu biraro kuko harimo inyungu zo kubona umukamo mwinshi, ndetse n’umusaruro mwinshi w’ibihingwa kandi ibisigazwa byawo bikagaburirwa amatungo.
Abakozi babiri b’ishuri ryisumbuye rya Ryarubamba riherereye mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.
Bamwe mu bagabo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batinya kuvuga ihohoterwa, bakorerwa kubera gutinya gusuzugurwa n’abaturanyi ariko nanone banishingikiriza ko umugabo ari umutware n’umunyembaraga, ku buryo ataneshwa n’umugore.