Ngoma: Mwenedata Olivier wayoboraga Umurenge wa Gahara akatiwe gufungwa imyaka itanu
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu (5) y’igifungo.

Uretse imyaka itanu y’igifungo kubera guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo, Mwenedata Olivier, Urukiko rwamutegetse kwishyura Amafaranga y’u Rwanda 6,845,900 yanyereje, rwemeje kandi ko amafaranga 5,043,000 abitse kuri ‘simcard’ ya Niyitegeka, asubizwa Umurenge wa Gahara.
Ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, nibwo rwaburanishije mu mizi, Mwenedata Olivier, ku cyaha cyo kunyereza umutungo, ku mafaranga yagombaga kugura imodoka y’umutekano anamenyeshwa ko urubanza rwe ruzasomwa.
Tariki ya 12 Nyakanga 2023, nibwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafatiye mu cyuho uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, Mwenedata Olivier, amaze kubikuza kuri MoMo Code Amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 akaba yari ayakusanyijwe n’abaturage kugira ngo bagure imodoka y’Umurenge.
Yarafatiwe mu Murenge wa Kigina, Umudugudu wa Nyakarambi, aho yari amaze kuyohereza ku muntu yari yifashishije agamije kuyobya uburari, afatawa agiye kuyabikuza.
Nyuma y’uko dosiye ye igejejwe mu bushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, nabwo bwayiregeye urukiko, ahabwa igihano cy’igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|