Abakiliya ba betPawa muri Afurika batsindiye Miliyari 3.9 Frw mu gihe cy’iminsi 10
Mu minsi 10 gusa abakiliya ba betPawa bamaze gutsindira amafaranga y’u Rwanda Miliyari 3.9 bose bakaba baramaze no guhabwa amafaranga yabo batsindiye.

Ayo mafaranga Miliyari eshatu na Miliyoni 900 (3.9Frw), ni yo yatsindiwe n’abakiriya ba betPawa 56,452 binyuze ku rubuga rwayo rw’imikino y’amahirwe. betPawa yubahirije ibyo yiyemeje, yishyura amapari yose yatsinze.
Imwe mu ntsinzi zikomeye ni iy’umukiriya watsindiye Miliyoni 13 n’ibihumbi 200 (miliyoni 13.2) z’amafaranga y’u Rwanda aho yari yateze amafaranga 180 ku mikino 60, bishimangira intego y’iki kigo yo gutega make ugatsindira akayabo.
Nanone kandi, abandi bakiliya ba betPawa 145 batsindiye nibura miliyoni imwe (1,000,000frs), buri umwe no kuzamura. Ahandi muri Afurika, betPawa ikorera mu bihugu 11, abakiliya 27,938 babaye ba Miliyoneri muri iyi minsi 10 ishize.
Umuyobozi w’ishami ryo kwamamaza ibikorwa bya betPawa mu Rwanda, Fiona Munyana, yizeza abakiriya ko bazajya bahita bishyurwa amafaranga batsindiye hagamijwe ko uyu mukino uba uw’ibyishimo.
Yagize ati “Kwizeza abakiliya ko bishyurwa ayo batsindiye yose ni iby’ingenzi mu ntego yacu yo gutuma gutega biba umukino w’ibyishimo. Tuzi neza akamaro ko kuba abakiliya bacu bizera ko babona amafaranga yabo igihe cyose batsinze.
Yakomeje agira ati “Twishimiye rero ko no mu gihe twagize abatsinda benshi muri iki cyumweru, bitandukanye n’ibyajyaga bibaho mu Rwanda, twabashije kubahiriza amasezerano ku bakiliya bacu.”
Abakiliya batsinze ku bwinshi basize betPawa yishyuye abakiliya akayabo kangana na Miliyari 77 mu mafaranga y’u Rwanda (Miliyoni 77 z’amadolari ya Amerika) aho ikorera hose mu gihe cy’iminsi 10.
betPawa ni iy’ikigo Mchezo Limited gikorera i Kigali, gifite intego yo gushora amafaranga ava mu mikino y’amahirwe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere hirya no hino muri Afurika birimo imikino n’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.
Ku bakenera ibindi bisobanuro banyura ku rubuga www.betpawa.com
betPawa ni sosiyete ikora ibijyanye no gutega ku mikino y’amahirwe hakoreshejwe telefone zigendanwa. Icungwa na Mchezo Limited ikorera mu Rwanda.
betPawa ikorera mu bihugu 11 muri Afurika aho ikoreshwa n’abarenga Miliyoni 10. betPawa ifite intego yo gutuma gutega biba umukino w’ibyishimo aho itanga ubufasha ku bakiliya amasaha 24. Ifite urubuga rworoheye buri wese kurukoresha. Gutega ni amafaranga make cyane kandi yishyura neza abatsinze.
Ohereza igitekerezo
|
Betpawa konayibuz kuroperaMini
ESE KO BATATUBWIRA AYO BYARYA ABATURAGE BURI MUNSI?