Umunyamakuru Manirakiza Théogène yagejejwe mu rukiko
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube, Ukwezi TV, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Mu rukiko Manirakiza Théogène yari yunganiwe na Me Ibambe Jean Paul na Me Umulisa Alice.
Ubushinjacyaha bwamubwiye ko akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, yakoreye Nzizera Aimable aho Manirakiza yamukangishije ko azamukoraho inkuru zimusebya mu bihe bitandukanye.
Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable. Iyo nkuru yavugaga ko “Nzizera uzwiho guhemukira rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”
Umushinjacaha yagaragaje ko nyuma yo gusohora iyo nkuru, Manirakiza yahawe amafaranga ibihumbi 100 na Nzizera Aimable kugira ngo ayikureho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri Kanama 2023, Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, aho yamusabye amafaranga kugira ngo atagisohora. Ikiganiro kivuga uko Nzizera yemeye gukorana n’interahamwe ngo azagororerwe isambu.
Nzizera amaze kubona icyo kiganiro yasabye Manirakiza Théogène kutagitambutsa maze undi amusaba kumuha ibihumbi 200Frw, kuko yari yabanje kukimwumvisha ataragishyira kuri You Tube.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza akomeje kumwaka amafaranga ngo atamusohoraho inkuru, yigira inama yo kumusaba kugirana imikoranire na we ariko agamije kuzatanga amakuru y’iryo hohoterwa yamukoreraga.
Aba bombi baje kugirana amasezerano yo kuzagirana imikoranire, mu kazi ka Manirakiza yakoraga k’itangazamakuru, akaba yari kuzatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 1 Mutarama 2024.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Manirakiza Théogène yaje kongera gusaba Nzizera kumuha Miliyoni 2Frw, ngo ibyo kumukoraho ibiganiro bimusebya bihagarare undi amusubiza ko atabona ayo mafaranga, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi 500Frw, bahana umunsi wo kuyamuha nibwo yabwiye inzego z’ubugenzacyaha maze Manirakiza afatirwa mu cyuho amaze kuyakira.
Mu kwiregura kwa Manirakiza Théogène, yemereye urukiko ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga yari agiye gutora kwa Nzizera kubera amasezerano y’imikoranire bari bafitanye.
Yasobanuye ko muri ayo amasezerano bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.
Manirakiza yasabye ubushinjacyaha guha agaciro ibimenyetso bimushinjura yatanze, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera.
Yemera gutanga ingwate y’umutungo we utimukanwa, ugizwe n’ubutaka n’inzu ibwubatsemo. Uwo mutungo uherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, ukaba ufite agaciro k’arenga Miliyoni 53Frw.
Nyuma yo kumva ubwiregure bwe, Ubushinjacyaha bwasanze hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi 500Frw, amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza gukora ibikorwa byo kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n’imvugo z’abatangabuhamya.
Ubushinjacyaha bwasabye ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe, kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje bityo ashobora kuribangamira.
Icyemezo cy’urubanza kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, saa cyenda z’umugoroba.
Manirakiza Théogène yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro tariki 10 Ukwakira 2023, ubwo yakiraga ayo mafaranga.
Itegeko rihana ibyerekeranye no gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo akurikiranweho guhishira abagambanira igihugu