Karangwa Pierre Claver yari umusirikare ufite ipeti rya Major akaba yaragize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi basaga 30.000 biciwe muri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.
Karangwa yigeze gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2022 agezwa imbere y’urukiko, icyo gihe ahakana ibyaha byose aregwa. Nyuma yo kubihaka yaje kurekurwa ariko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2023 yongera gufatwa arafungwa, ariko ntibyahita bitangazwa.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko Karangwa Pierre Claver w’imyaka 67, yari asanzwe afunzwe kuva mu kwezi kwa Kamena 2023 kugira ngo akomeze akorweho iperereza ku byaha bya Jenoside akekwaho.
Mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwasabye ko Karangwa akurikiranwa ku ruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi bagera ku 30.000 muri Paruwasi ya Mugina kuko ari mu bahohereje ibitero ndetse agakorana bya hafi n’abayobozi bariho icyo gihe bagacura umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Karangwa yabaga mu Buholandi kuva mu 1998. Yambuwe ubwenegihugu mu 2013 bw’u Buholandi kubera ibirego bya Jenoside, kugira ngo habonwe uburyo bwo kumwohereza mu Rwanda.
Karangwa yari ahamaze imyaka 30, gusa ntiyari akiri umuturage waho kuko iki gihugu kimaze kumuta muri yombi cyamwambuye ubwenegihugu bwaho.
Kuva yakwamburwa ubwenegihugu, yahise atabwa muri yombi kugira ngo abacamanza batangire kumukoraho iperereza ku byaha akekwaho.
Karangwa akomoka mu yahoze ari Segiteri Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.
Yakoze mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubutasi mu mwaka wa 1993 yari umukozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni ‘UNAMIR’.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye Karangwa ari muri ‘Gendarmerie’.
Ohereza igitekerezo
|