MINEDUC ivuga iki ku guhuza amasomo ahabwa abanyeshuri n’isoko ry’umurimo?

Ni kenshi hakunze kumvikana ikibazo cy’ubushomeri mu byiciro bitandukanye by’abantu, ariko by’umwihariko mu rubyiruko rwarangije amashuri yaba aya Kaminuza cyangwa ayandi.

Abanyeshuri bifuza ko amasomo biga yahuzwa n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo
Abanyeshuri bifuza ko amasomo biga yahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

Nubwo hari abavuga ko barangije kwiga ariko bakabura akazi, usanga n’ibigo bitari bicye bivuga ko byabuze abakozi, kubera ko abari ku isoko ry’umuriro badafite ibikenewe.

Ese koko ikibazo ni icy’abarangiza kwiga badafite ubushobozi n’ubumenyi bwo gukora ibikenewe ku isoko ry’umurimo, cyangwa ni icy’ababaha ibidakenewe ku isoko ry’umurimo, bahagera bagasanga ubumenyi bahawe mu myaka yose bamaze mu ishuri atari bwo bukenewe.

Bamwe mu barangije Kaminuza bavuga ko nubwo ubumenyi bahabwa bufite akamaro, ariko ngo ibyinshi bahabwa ntabwo ari ingenzi ku isoko ry’umurimo, kubera ko iyo bahageze basanga ntaho bikenewe, bagasanga hakwiye kujya hatangwa ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kugira ngo bifashe abanyeshuri kurangiza baryisangaho.

Umwe mu bagiye kumara umwaka urenga atarabona akazi, twise Habimana, avuga ko usanga mu ishuri batinda cyane ku masomo y’ubumenyi rusange, bakagenerwa igihe kingana n’ukwezi cyo kwimenyereza umwuga, mu myaka itatu baba bamaze ku ntebe y’ishuri.

Ati “Hari ibyo twigaga ariko wagera hanze ugasanga nta mahuriro n’ibikenewe, nk’ubu nk’umubare w’amasomo yose twize wayambaza sinayibuka kubera ubwinshi bwayo, ugasanga turimo gutinda cyane mu bitabo twagera hanze tugasanga gushyira mu ngiro n’ikibazo, kubera ko usanga uko wumvaga ibintu atari ko bikorwa, kuko biba bitandukanye n’uburyo wabihawemo.”

Mugenzi we ati “Urumva tuba tugiye ku isoko ry’umurimo, niba ari ugupiganwa umwanya n’umuntu umwe, uwo mwanya usaba ubumenyingiro, wabyizeho yego uzi kubikora, ariko ntushobora kubikora neza nka wa wundi wize ku bindi bigo ku buryo mwahangana ku isoko, kandi umukoresha ntabwo ari ibyo aba yitayeho.”

Ku rundi ruhande ariko usanga hari abarangiza muri zimwe muri Kaminuza, bavuga ko bajya kurangiza baramaze kubona akazi, bitewe n’uko amasomo bigishwa yibanda ku bikenewe ku isoko ry’umurimo.

Jennifer Umutoni ni umwe mu barangije muri Kepler muri uyu mwaka bafite akazi, avuga ko umwihariko w’iyo Kaminuza, ari uko babaha ubumenyi butuma bigirira icyizere ku isoko ry’umurimo.

Ati “Bituma ugira umwihariko mu kazi ukora, kuko ibyo batwigisha bidufasha ku isoko ry’umurimo, usanga bakwigisha ibyo umuntu umaze igihe mu kazi azi, ugasanga ibyo uzi bikenewe cyane hanze aha.”

Kaminuza ya Kepler ni imwe mu zo abanyeshuri bajya kurangiza bafite akazi, Umuyobozi Mukuru wayo, Nathalie Munyampenda, avuga ko bahera ku banyeshuri bo mu mwaka wa mbere babaha ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Abanyeshuri bacu tubaha ibyo bakeneye kugira ngo batangire ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga ngo no mu wa mbere dukora ku ikoranabuhanga, tugakora ibyo bakeneye kugira ngo babone akazi mu wa mbere, ntabwo dutegereza ko barangiza kugira ngo twibuke ko hari ibyo bakeneye. Tureba ibyo batubwira bakeneye ku isoko ry’umurimo tukabyinjiza mu byo twigisha, ku buryo iyo ageze ku isoko ry’umurimo aba yarabikoze kandi azi ukuntu yabikemura.”

Ese harakorwa iki kugira ngo mu mashuri makuru ndetse na za Kaminuza, hajye hatangirwa amasomo ahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo?.

Minisiteri y’Uburezi, ivuga ko hari byinshi Kaminuza ya Kepler ikora bumva ko n’izindi Kaminuza zikwiye kujya zikora, harimo gutegura mbere amasomo batanga, bakayahuza n’igikenewe ku isoko ry’umurimo yaba mu Rwanda ndetse n’ahandi, ariko nanone hakarebwa ibindi byigishwa abanyeshuri bitari gusa umurimo, ahubwo bigamije kubaka umunyeshuri mwiza uhamye, ushobora gutanga ibitekerezo, akaba anashobora kwisobanura.

Abajijwe ikirimo gukorwa ngo n’izindi Kaminuza zibande cyane ku masomo ahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, yabwiye Kigali Today ko nubwo hatakwirengagizwa umwihariko wa Kaminuza ya Kepler, wo kugira umubare muto w’abanyeshuri, ariko n’izindi zigomba kumenya ko ibijyanye no gutegura amasomo ahuye n’isoko ry’umurimo, ndetse no guhuza abanyeshuri n’Isi barimo ari ingenzi, kandi izindi Kaminuza zigomba gukurikira.

Ati “Kaminuza nyinshi zacu zirakiyubaka, ariko no mu mabwiriza yacu dufite ndetse n’uko Kaminuza zihabwa uburenganzira, haba harimo n’uko Kaminuza zigomba guhora zisubiramo gutegura amasomo yazo, kugira ngo ajye ahora ajyanye n’igihe, ashobora gufasha abanyeshuri kujya ku isoko ry’umurimo.”

Akomeza agira ati “Igikenewe ubu ni ugukorana bya hafi na za Kaminuza kugira ngo turebe ese amasomo bigisha ni ayahe, bakorana bate n’abantu bari ku isoko ry’umurimo, ariko icy’ingenzi ni ugukurikirana cyane. Buri Kaminuza tukayikurikirana kuva batangira gutegura amasomo no kujya inama buri gihe, kubera ko twese tugamije ko abanyeshuri bacu biga neza bakagira ubwo bumenyi, ariko bakaba bagira n’ubushobozi bwo kujya ku isoko ry’umurimo bakaba babona icyo bakora.”

Imibare yakusanyijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) muri Gashyantare 2023, igaragaza ko abagera ku bihumbi 790 bangana na 17.2% badafite akazi, aho bagabanutse bakava kuri 24.3% bariho mu Gushyingo 2022.

Iyo mibare igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 buri ku kigero cya 20.4%, mu gihe abarengeje iyo myaka buri ku kigero cya 15.1%.

Abagore ni bo bafite umubare munini w’abashomeri, kuko bari ku kigero cya 19.2% ugereranyije n’abagabo buri kuri 15.5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abandika hari abo usanga bafite"little or no knowledge".
Kaminuza itegura Program iganira n’abikorera muri iyo field. Hakaba follow up hafi buri myaka ibiri cg itatu cg ine.
Iyo ugize uti ahenshi bavuga ni percentage ya kangahe? Ibigo byabuze abakozi ni bigahe? Imbuga zitangaza akazi amatangazo agarukaho ni angahe. Abana barangiza ari Abambere bamaze iyo myaka ine badakora ni bangahe.
Taux de chomage ijyana n’akazi kari ku isoko.
Uzakore Deep study not ngo baravuga. Nayo irahenze. Inkuru nkiyi igomba facts not ouie dires zica ibikuba.
Thx

cyuma yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka