Amashuri 200 yahawe ibikoresho bizateza imbere amasomo y’imibare na siyansi
Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) cyamurikiwe ibikoresho byahawe ibigo by’amashuri yisumbuye 200 mu guteza imbere amasomo y’imibare na siyansi.
Ni ibikoresho byaguzwe n’Ikigo Nyafurika giteza imbere Imibare na Siyansi (African Institute Mathematical Sciences) AIMS ku bufatanye na Mastercard Foundation mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Mu myaka itanu AIMS ikorera mu Rwanda yagaragaje ko yibanze ku bikorwa byo guhugura abarimu kwigisha amasomo mu mashuri yisumbuye ibihumbi birenga 7 mu turere 14, bigishwa kwigisha amasomo y’imibare n’ubumenyi mu buryo bworoheye abanyeshuri kandi bigafasha abana b’abakobwa kwitabira aya masomo.
Abarimu ibihumbi 4 bigishishijwe ikoranabvuhanga (ICT) ndetse bigishwa kurikoresha mu kwigisha abana, ibi bituma umubare w’abarimu b’abagore bangana na 34 bongera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.
Umuyobozi wa AIMS Prof Sam Yala avuga ko bari bashyize imbere guteza imbere amasomo y’imibare n’ubumenyi mu mashuri y’u Rwanda kandi byatanze umusaruro, ariko kugira ngo abana barusheho gukunda amasomo y’ubumenyi ibigo 200 byahawe ibikoresho byifashijwa mu kwigisha.

"Ni ibikoresho twageneye ibigo by’amashuri ku bufatanye na MasterCard foundation, byorohereza abana kumva amasomo y’ubumenyi, aho biga ibintu babikoraho babireba bitandukanye no kwiga ibintu mu magambo bahura nabyo ntibasobanukirwe."
Prof Sam Yala avuga ko ibikorwa bakoze bitanga icyizere mu burezi bw’u rwanda ndetse n’abana bakarangiza bashobora gushyira mu bikorwa ibyo bize kuko bibatoza kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo biga, hashingiwe kuvumbura amatsiko y’umunyeshuri mu masomo y’ubumenyi.
Agira ati "Ubu buryo umunyeshuri yiga ibintu abishyira mu bikorwa bikundisha umwana icyo yiga kandi bikongerera icyizere abarimu. Twizera ko bitanga icyezere ku bana b’u Rwanda mu kwiga ikoranabuhanga mu mu masomo y’ubumenyi kandi bikabaha ubushobozi mu gutegura ahazaza habo. "
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bahawe ibikoresho bavuga ko bashima ubumenyi bahawe na AIMS kuko bwafashije abarimu gusobanukirwa uburyo bwiza abana bamenya amasomo y’imibare n’ubumenyi, cyakora kuba barahawe n’ibikoresho bakoreraho (Expériences) byaruhuye abarimu kandi bituma abana bakunda ndetse bamenya ibyo biga.

Nzamwitakunze Valérie, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ya Groupe scolaire Amahoro mu Karere ka Rubavu, avuga ko ibigo byahawe ibikoresho byatumye abana basobanukirwa ibyo biga kandi n’umubare w’abanabatsinda amasomo y’imibare n’ubumenyi bariyongera.
Irasubiza Emelyne umunyeshuri wiga kuri Groupe scolaire Amahoro nk’ikigo cyahawe ibikoresho ndetse n’abarimu bagahabwa ubumenyi, avuga imyigire yabo yahindutse.
Agira ati "Mbere ubu bufasha butaratangira twigaga amasomo yose turebera mu bitabo ubundi bakabitubwira mu magambo, uretse gutecyereza tugahuza ibyo batubwira, byari bigoye, ariko ubu niba ari amasomo ajyanye n’ubumenyi tuyiga turimo kubishyira mu bikorwa, niba ari ubutabire turabikora tukabibona, niba ari ubugenge tubishyira mu bikorwa bigatuma umunyeshuri asobanukirwa, ndetse niyo bamubajije yibuka uko bikorwa akoroherwa gusubiza, bitundukanye na mbere twafataga mu mutwe gusa. "
Dr. Mbarushimana Nelson umuyobozi w’ikugo gishinzwe uburezi mu Rwanda yemeza ko ubumenyi bwatanzwe na AIMS mu bigo by’amashuri byatanze umusaruro kuko babibonera mu myigire y’abana ndetse akemeza ko ibikoresho byatanzwe byagize akamaro.
Dr. Mbarushimana avuga ko bagiye gukomeza gukorana na AIMS igakomeza gukorera mu turere 16 twasigaye, abarimu bahakorera bakabona ubumenyi buborohereza kwiga amasomo y’ubumenyi n’imibare ndetse bakazabona n’ibikoresho.

Agira ati "AIMS ibyo yakoze nibyo dushyize imbere, gufasha abarimu gukoresha ibikoresho mu kwigisha abana, abarimu bahabwa ubumenyi buhoraho kugira ngo abana bige ibyo bumva. Turakomeza ibiganiro AIMS ikomeze mu tundi turere itarageramo. "
Dr. Mbarushimana avuga ko nubwo leta ishyira imbere ubushobozi mu bigo by’amashuri mu kwigisha abana, hakenewe imiyoborere myiza mu bigo by’amashuri mu kuzamura ubumenyi no kuba hafi y’abana.
Asaba abanyeshuri kugira Indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo: gukunda igihugu, Ubumwe, Umurimo n’ubupfura.
Ohereza igitekerezo
|