Amanota y’ibizamini ngiro y’abarangiza ayisumbuye azajya atangwa hakurikijwe imishinga bakoze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini ngiro bikorwa n’abanyeshuri biga Siyansi barangiza amashuri yisumbuye agiye kujya ashingirwa ku mishinga bakoze.

Ni ibizamini ubusanzwe byategurwaga mu buryo hari ibyakorerwaga muri Laboratwari, ku buryo bitatangaga amahirwe ku banyeshuri batagize amahirwe yo kwigira amasomo yabo muri Laboratwari bitewe n’uko nta ziba ku bigo bigagaho, bituma mu mwaka w’amashuri ushize wa 2022/2023 habamo impinduka, aho ibyo bizamini byakozwe mu buryo buri munyeshuri yakoze ikimeze nka cyo ariko cyanditse.

Zimwe mu mpamvu abafite uburezi mu nshingano bavuga ko bashingiraho bakora impinduka mu bizamini ngiro by’abarangiza ayisumbuye muri Siyansi, ni ukugira ngo abarangiza muri ayo masomo bashobore gukora imishinga izana ibisubizo bitandukanye by’ubuzima.

Nubwo hashize igihe Leta itangiye gushyira imbaraga mu masomo ya Siyansi, kugeza ubu mu Rwanda nta mishinga yihariye minini igaragara y’abanyeshuri yazanye ibisubizo by’ubuzima.

Abanyeshuri bamuritse imishinga bakoze ishobora kuzana impinduka mu buzima
Abanyeshuri bamuritse imishinga bakoze ishobora kuzana impinduka mu buzima

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye by’umwihariko mu masomo ya Siyansi, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zo kubura ibikoresho byabafasha gukora imishinga yabo, no kuba akenshi bikorerwa mu mpapuro gusa, ariko ngo amanota y’ibizamini bya Leta agiye ashingirwa ku mishinga bakoze, byabafasha kuba iyo mishinga yajya ikorwa neza kandi hagakorwa myinshi.

Apophia Usanabaganwa ni umunyeshuri mu mwaka wa gatanu kuri Lycée de Kigali. Avuga ko bahawe amahirwe yo gukora imishinga ikajya ihabwa amanota mu bizamini bya Leta, byarushaho kubafasha kongera ubumenyi.

Ati “Abanyeshuri hari igihe baba bazi gushyira mu bikorwa cyane, ariko kubikorera ku rupapuro atabyumva neza. Bagiye baduha amahirwe y’uko umuntu ashobora gukora icyo afite bitari ku rupapuro gusa, ahubwo bikajya no mu bikorwa, byadufasha kuko abenshi n’amanota ashobora kwiyongera cyane, kandi twebwe icyo dukora ni uko ibyo twiga tubishyira mu bikorwa. Tugiye dufite ubwo buryo, byadufasha ko ibyo twiga tubigerageza, twakora ibintu byinshi kandi byiza byateza imbere Igihugu n’Isi muri rusange.”

Kevin Nshuti Basabose wiga kuri International Technical School of Kigali, ni umwe mu banyeshuri bafite umushinga w’ikoranabuhanga uzajya ufasha abandi banyeshuri kubona ibitabo bya REB.

Ati “Imishinga yacu nibayifasha natwe tuzabona imbaraga zo gukora indi ikomeye, binadufashe haba mu bitekerezo ndetse no mu buzima bwacu, kuko tuzaba turimo gukora ikintu natwe twishimiye ko turimo gufasha Abanyarwanda, ndetse n’amanota tuzajya tubona azajya atwongerera ubunararibonye.”

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Siyansi mu bikorwa by’amahoro n’iterambere, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard yatangaje ko abigaga muri Siyansi umwaka ushize ikizamini ngiro batagikoze nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard avuga ko amanota y'ibizamini ngiro bikorwa n'abanyeshuri biga siyansi barangiza ayisumbuye agiye kujya ashingirwa ku mishinga bakoze
Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard avuga ko amanota y’ibizamini ngiro bikorwa n’abanyeshuri biga siyansi barangiza ayisumbuye agiye kujya ashingirwa ku mishinga bakoze

Ati “Ikizamini ngiro bajyaga bakora ntabwo bagikoze mu buryo bagikoraga, kubera ko twashatse kugihindura kugira ngo kigire akamaro mu buryo buruseho. Twagira ngo tubamenyeshe ko icyo kizamini ngiro tugiye kuzajya tugikoresha muri ubu buryo, abanyeshuri bagakora imishinga tukayireba, tukayisuzuma hanyuma amanota avuyemo akaba ari yo azajya abafasha kujya mu kizamini cya Leta.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko kimwe mu bikibangamiye abanyeshuri bafite imishinga, ari uko idafite uko iherekezwa, ariko ngo harimo kurebwa uko byakorwa ku bufatanye n’iyo Minisiteri hamwe n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imishinga ikorwa.

Imishinga abanyeshuri biga Siyansi bakora iracyahura n'imbogamizi zo kuba badafashwa kuyibyaza umusaruro
Imishinga abanyeshuri biga Siyansi bakora iracyahura n’imbogamizi zo kuba badafashwa kuyibyaza umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukwitonda kuko hashobora kuba hari amashyuri adafite infrastructure za Sciences.
Kuko hari n’ubwo usanga na za kaminuza imishinga igorana kubera ibyo bibazo.
Iyo mishinga yajya ihabwa a small quota doreko n’abana baba batarabona ubumenyi buhagije bwo gutegura iyo mishinga. Nta research methodology or enough knowledge in their respective field to build an Impactiful project.
So NESA be careful.
Thx.

cyuma yanditse ku itariki ya: 11-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka