Umugabo wo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza arakekwaho gutera inda umukobwa we akanamufasha kujya kuyikuriramo mu gihugu cya Uganda.
Nyuma y’uko Rafael Nadal na Minisitiri w’Umuco wo muri Chili bakoze ikosa bagatangaza urupfu rw’umukambwe Nelson Mandela, George Walker Bush wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yateye ikirenge mu cyabo.
Kuva uyu munsi tariki ya 03/09/2013 abasirikari bo mu ngabo za Amerika bafite abo babana bahuje igitsina baratangira kujya bahabwa ibigenerwa abagore n’abagabo babana mu buryo busanzwe nk’impozamarira igihe uwo babanaga bahuje igitsina yahawe akazi ahandi, uwo babanaga akabura uwo basanzwe basangira ubuzima.
Uwitwaga Ntawugoruwanga Mose wo mu kagari ka Butaka mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yitabye Imana ku itariki ya 02/09/2013 ya azize kurarana n’abagore babiri nkuko bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Bugeshi.
Umunyakanadakazi Kayla Smith, w’imyaka 33, utuye ahitwa Vancouver, ubu yabaye ikimenyabose mu gihugu cye kubera kwiba igare rye umujura na we wari warimwibye.
Umugabo w’imyaka 38 witwa Samson utuye mu Karere ka Bagamoyo mu Ntara ya Pwani muri Tanzaniya yatawe muri yombi nyuma yo gukora amahano arongora umwana w’umukobwa w’imyaka 8 amugira umugore wa kabiri.
Inzego za polisi mu gihugu cya Argentine zatahuye ko hari abacuruzi b’ibiyobyabwenge bari barigishije inyoni z’inuma kujya zitwara urumogi zikarugemurira abanywi barwo mu duce twa kure batagize aho bahurira n’inzego z’umutekano.
Umushinwa witwa Dong Hai amaze imyaka 30 afungiye mu kazu gato kameze nk’umwobo yafungiranywemo n’ababyeyi be mu mwaka wa 1983 ubwo ngo bamubonagaho indwara idasanzwe kandi ibitaro by’iwabo bikanga kumwakira ngo bimuvure.
Abagabo babiri bo muri Kenya bisanze bakunda umugore w’umupfakazi umwe utuye mu Ntara ya Mombasa bananirwa guharirana bafata umwanzuro wo kumutunga bombi bakazanafatanya kurera abana bazabyara.
Umusore wo mu gasantire ka Mubuga (umurenge wa Mubuga) mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 22/08/2013, nyuma ya sasita ngo yanywanye ubusambo PRIMUS nshya ya BRALIRWA none ari mu bitaro byo kuri Ngoma.
Umugore witwa Asha Mandela utuye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yegukanye igihembo cya World Guinness Record kubera umusatsi we ureshya na metero 17.
Umugabo wo mu gihugu cya Australie ufite imyaka 70 y’amavuko yiyambaje abaganga nyuma y’amasaha 12 asesetse ikirindi cy’ikanya mu muyoboro w’inkari w’igitsina cye (urètre) no kuva amaraso atagira ingano.
ubukwe bw’abayisilamu bari bavuye gusezerana mu musigiti Mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongo bwafunze umuhanda mu gihe cy’iminota hafi 10 ku cyumweru tariki 18/08/2013 ahagana 15h40.
Mu gace bita Oresund mu gihugu cya Danemark hatahuwe ubwoko bw’amafi bita Pacu akekwaho kurya udusabo tw’intanga-ngabo, igihe abagabo barimo koga batambaye imyenda ikingira bihagije udusabo twabo tw’intanga-ngabo.
Igihugu cy’Uburusiya kirateganya gufunga amashuri 733 kubera igabanuka ry’ubwiyongere bw’abaturage, nk’uko Guennadi Onichtchenko, ushinzwe serivisi z’ubuzima mu gihugu cy’Uburusiya, yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Uburusiya Interfax.
Urukiko rwo muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse umubyeyi w’umwana witwa Messiah guhita ahindura byihuse iryo zina kuko ku isi hose iri zina Messiah nta muntu ngo wakagombye kuryitwa uretse Yesu Kristu.
Mu isoko ryo mu mujyi wa Butare, hari abacuruzi usanga bafite udufungo duto tw’amabango, umuntu yagereranya n’utwase dutoya. Aya mabango yaka nka buji (bougie/candle), yifashishwa mu gufatisha imbabura.
Umuganga wakoreraga mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa yemereye inzego z’ubushinjacyaha ko arwaye indwara yo kwiba ibyo asanze mu mifuka y’abo asuzuma kandi ngo akaba ayimaranye igihe kirekire.
Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Norvège yagaragaje ko mu kwezi kwa gatandatu gushize yihinduye umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi ngo abone uko ahura n’abaturage be, ndetse anamenye ubuzima babayemo muri rusange kuko ngo muri tagisi ari ahantu abaturage benshi bavugira ukuri ku buzima babayeho n’ibyo babona.
Nyirangenzehayo Clementine w’imyaka 33 y’amavuko, yabyaye abana batanu tariki 09/08/2013 ku kigo nderabuzima cya Kizibere mu karere ka Ruhango ariko ku bwamahirwe macye bose bitabye Imana.
Umwongerezakazi w’imyaka 40 yaraye abyaye umukobwa w’ibiro 6,2 mu bitaro Marina Salud by’i Denia ho muri Espagne. Igitangaje, ngo ni uko nyina yamubyaye atabazwe.
Ubwo yashakaga kurira indege ngo ajye mu birori na bagenzi be, umukobwa witwa Alix Townsend yategetswe kwamburira mu ruhame ku kibuga cy’indege imyambaro abakozi b’indege bavugaga ko ari migufi, akabona kwemererwa kwinjira mu ndege agakomeza urugendo rwe.
Umukino wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo (soccer league) watinze gutangira mu gihe cy’isaha yose biturutse ku basifuzi batawe muri yombi bafatanwe imodoka yibwe.
Mu masaha ashyira saa munani n’igice zo kuri uyu wa Gatatu, tariki 31/07/2013, abatuye mu mirenge ya Kagano na Bushekeri mu karere ka Nyamasheke batunguwe n’ubukwe budasanzwe aho abakwe bari batwaye moto bahetse abageni babo.
Umugabo Kamatali [si izina rye nyakuri mu rwego rw’ibanga] utuye mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, aravuga ko yagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu n’umugore bashakanye amushinja kuba ntacyo amumarira mu buriri.
Ubushakashatsi bwakozwe na VoucherCodesPro bwagaragaje ko 62% by’abagore bitaba telefone zabo n’ubwo baba bari mu rukundo n’abo bashatse, mu gihe abagabo bemeje ibi ari 42%.
Mu gihe Éric Holder w’imyaka 44 na mukase Élisabeth Lorentz w’imyaka 47 barimo bitegura gusezerana imbere y’ubuyobozi tariki 27/07/2013, amabwiriza aturuka mu biro bya perezida w’Ubufaransa Francois Hollande, yavuze ko aba bantu batagomba gusezerana kuko bafitanye isano ya hafi.
Hoteri ikomeye yo mu mujyi wa Vienne muri Autriche yitwa Sacher Hotel igiye gushyiraho ibyumba n’abakozi bashinzwe gutanga serivisi ku mbwa z’abakiriya bagana iyo hoteri.
Inzego za polisi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo zatahuye abagabo bane barimo umwe wari warashoboye kwigana ijwi rya perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila akarikoresha mu bikorwa by’ubwambuzi bakoraga bambura abacuruzi amamiliyoni y’amadolari mu izina rya Perezida Kabila.
Umusaza witwa Feroz-Un-Din ukomoka mu Ntara ya Cachemire ku mupaka w’u Buhinde, Pakistan n’u Bushinwa avuga ko afite imyaka 141 y’amavuko, bityo bikaba byatuma aca agahigo ku muntu ukuze kurusha abandi ku isi.