Umusaza w’imyaka 70 yanze gupfa ari injiji asubira mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza
Umusaza w’imyaka 70 witwa Mulangira Iddi ukomoka mu Karere ka Bundibugyo muri Uganda yafashe umwanzuro wo gusubira ku ntebe y’ishuri ribanza mu mwaka wa gatatu kugira ngo atazapfa atazi gusoma no kwandika.
Iki cyemezo kitoroshye yagifashe nyuma yo kubura amahirwe yo kuyobora kubera kutamenya gusoma no kwandika. Mu mwaka wa 2011 yiyamamarije kuyobora umudugudu we baramwangira biturutse ko ntacyo yabamarira atazi gusoma no kwandika.
Mu mpamvu avuga ko zamubijije inzira igana ishuri ni uko yabanaga na nyirarume wari umugaragu wa Kabaka Muteebi II, umwami wa Uganda i Kampala, yamufashaga mu mirimo itandukanye kugira ngo abashe kubona amanota meza ibwami akomeza kuharamba.
Mulangira yagerageje kujya kwiga inshuro ebyiri ariko avamo, igitekerezo cyo kusubira mu ishuri cyaje ku buryo budasubirwamo ubwo yari umuzamu ku biro by’akarere kabo, aza kugira amahirwe yo kwitabira amahugurwa.

Muri ayo mahugurwa hatanzwe amakayi n’amakaramu, abazi kwandika barandika mu makayi barayuzuza ariko Mulangira we yabuze aho akwirwa kubera ikimwaro cy’uko atazi kwandika maze biramubabaza cyane.
“Nagize ikimwaro nikuba mu ikoti ryanga kunkwira. Amahugurwa ntacyo yamariye, nari ndi ahandi. Ni bwo namenye ko kutiga bibambaje ndi mukuru.” Uko ni ko Mulangira yabitangarije Ikinyamakuru The Daily Monitor.
Yabaye iciro ry’imigani
Ubwo yatangira ishuri, abantu baramusetse bamuhindura urwamenyo bibaza niba ari muzima cyangwa yabara yarasaze, ariko baje guceceka nyuma y’uko babonye adacika intege. Yabaye iciro ry’imigani mu karere kose ku buryo wabazaga umwana wese wiga niba azi Mulangira ati: “ wa musaza w’umunyeshuri.”
Mulangira yabaye icyamamare kurushaho ubwo yatumirwaga na Radiyo yo muri ako gace, nubwo ameze nk’ubwato budafite icyererekezo; nk’uko Umunyamakuru wa The Daily Monitor abivuga, Mulangira yemeza ko imyaka 70 itaba imbogamizi yo gusubira ku ishuri kuko atifuza kuzava ku isi ari injiji.
Yagize ati: “Ndashaka nibura kwiga nkabasha kujya impaka ibintu bitandukanye bibera hirya no hino ku isi. Sinshaka kubeshywa n’abantu bize.”
Umwana w’imfura ye witwa Iga Mulangira afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Mulangira avuga ko ashaka guhiganwa n’umwana we agashimangira kwiga ntaho bihuriye n’imyaka.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|