Nigeria: Abagore bigaragambije basaba Leta ko yabafasha kubona abagabo

Abagore 8000 bo muri Nigeriya bibumbiye mu ishyirahamwe “Zamafara” bigabije imihanda tariki 26/09/2013 mu rwego rwo kugaragariza Leta bafite ikibazo cyo kutagira abagabo.

Umuyobozi w’iryo shyirahamwe waboyoye imyigaragambo, yatangarije ibiro ntaramakuru bya Nigeriya ko babaho ubuzima bubi kuko baba bonyine bakaba bakeneye abagabo bo gufatanya umunsi ku wundi.

Mu magambo ye yagize ati: “Abenshi mu twe ntitubasha kurya kabiri ku munsi kuko nta bagabo bo kudufasha.”

Zamafara ni ishyirahamwe rifite abanyamuryango ibihumbi umunani, abasaga gato 5300 batandukanye na bagabo, 2,200 ni abapfakazi, 1200 ni imfubyi n’abandi 80 bose barashaka bagabo bo kubana nabo.

Umuyobozi wabo yavuze ko abagore bakeneye ubufasha kugira ngo babashe kugura ibikoresho nkenerwa byo mu rugo nk’ibitanda, amagodora yo kuraraho n’ibindi bintu by’ibanze byo mu rugo. Basabye Komisiyo kubakorera ubuvugizi Leta ikabashakira abagabo bashobora gutunga ingo neza.

Umuyobozi wa Komisiyo, Dr. Atiku Zawayya yashimye igitekerezo cy’abo bagore, ko ari inyanzi kuko kigaragaza ubupfura n’imico myiza byakubaka umuryango barimo aho gusenya ingo z’abandi. Zawuyya yabijeje ko azageza ikibazo cyabo kuri Leta kugira ngo igishakire umuti.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 5 )

Dukore export y’abapfubuzi mbona basigaye buzuye i Kigali!

Rubor yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

UWOMUBYEYI ABAGANGABAMUBEHAFI

NI DUSENGE IRUSIZI yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Leta igenzure neza kuko mubantu 8000,harimo 5300 batandukanye n’abagabo babo;Aho ntushobora gusanga ababa bagore nabo barananiranye?Ahaaa,ibyikigihe nabyo ni agahumamunwa.Ese ntmfubyi n’abapfakazi baba mungo bonyine kandi ugasanga ibintu byose biri kuri gahunda?Igitsina gore cya NIGERIE kiri mumuteto cg Leta yabo ntisobanukiwe na:Gender equality.

jean pierre mashakarugo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Leta nirebe uko yabagenza kuko kuba bagaragajeko bakeneye ubufasha birerekanako bakeneye ubufasha bwihuse, kandikoko buryango umutwe umwe wifasha gusara ntiwifasha gutekereza.

Rusatira Samson yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

leta ni itabare amazi atararenga inkombe

hakizimana eric yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka