Rutsiro: Ubukwe bw’umusore n’inkumi batumva ntibanavuge bwapfuye busigaje iminsi 20
Ubukwe bwa Mutuyimana Martin w’imyaka 27 y’amavuko na Ingabire Chantal w’imyaka 26 y’amavuko bombi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bwasubitswe bugeze mu myiteguro ya nyuma biturutse ku muryango w’umukobwa wanze ko Ingabire ashyingiranwa na Mutuyimana.
Uwo musore akomoka mu karere ka Kamonyi naho umukobwa we akomoka mu karere ka Nyagatare. Bombi bigishaga ku kigo cya Komera kigamo abafite ubumuga giherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati.
Umuhungu yigishaga ibijyanye n’ubwubatsi mu gihe umukobwa we yigishaga kuboha imipira yo kwambara.
Uko batangiye gukundana
Umuhungu ni we wabanje kuza gukora ku kigo cya Komera mu mwaka wa 2009, mu gihe umukobwa we yahaje nyuma mu mwaka wa 2011.
Umusore avuga ko bahuriye i Kigali mu rusengero umwe yicaye inyuma y’undi batangazwa no gusanga bose bahuje ikibazo nuko batangira kuganira.

Umuhungu amaze kumenya ko umukobwa yize ibijyanye no kuboha imyenda i Kigali no muri Uganda, ariko akaba nta kazi afite yamwemereye ko azakamusabira padiri uyobora ikigo cya Komera uwo musore yakoragamo. Padiri na we yemeye guha uwo mukobwa akazi maze urukundo rw’uwo musore n’inkumi rukomera rutyo, dore ko bombi bari babonye akazi ku kigo kimwe.
Bemeranyijwe bombi kubana, imiryango yabo na yo yemera kubashyigikira mu myiteguro y’ubukwe itandukanye. Ubwo bukwe bwari buteganyijwe tariki 24/08/2013.
Mushiki wa Martin uba mu Buholandi na we yari yamaze kugera mu Rwanda aje kumufasha gutegura ubwo bukwe. Bari baramaze no kwemeranya ku matariki y’ubukwe baranatanze n’impapuro zitumira abantu mu bukwe (invitation), ariko hasigaye iminsi makumyabiri ngo umunsi nyir’izina w’ubukwe ugere, umuryango w’umukobwa ubivamo.
Mukuru wa Martin witwa Camarade Lazalle yabwiye Kigali Today ko yatangajwe n’icyemezo gitunguranye umuryango w’umukobwa ufashe, mu gihe imyiteguro y’ubukwe yagendaga neza ku bufatanye bw’impande zombi.
Ati “mu gihe twarimo dushaka imyenda y’abageni, twabatumyeho ngo baze kwigera imyenda, umuryango w’umukobwa uvuga ko ubukwe butakibaye, twese tuba nk’abakubiswe n’inkuba turekera iyo nyine turabyihorera.”

Camarade avuga ko yafatanyaga na musaza wa Ingabire witwa Muhizi Claude gutegura ubukwe bw’abavandimwe babo , ariko bigeze hagati Muhizi ntiyongera kwitaba telefoni mu gihe Camarade amuhamagaye, ndetse abwira Camarade ko bishobotse iby’ubukwe baba babihagaritse.
Umukobwa we ngo ntabwo yigeze amenya ikibazo kibaye usibye ko yabonaga umuryango we wahagaritse iby’ubukwe akagira ngo hari amakosa yakoze akajya yandikira mukuru wa Martin ubutumwa bugufi kuri telefoni amubwira ngo aze amusabire imbabazi kuko iwabo barimo kumubangamira.
Camarade avuga ko yabimenye abisomye mu butumwa bugufi uwo mukobwa yamwohererezaga kuri telefoni yabaga yatiye abandi bantu kuko iye umuryango we ngo wari warayimwambuye. Ubwo butumwa na bwo icyamwemezaga ko ari ubwe ngo ni uko uwo mukobwa yandikagaho izina rye ku musozo.
Camarade avuga ko ikindi yabonye muri ubwo butumwa cyamuteye impungenge ari uko umuryango w’umukobwa wahise umufata umwambura telefoni bamufungirana ahantu mu rugo kwa bene wabo mu giturage, ahantu umukobwa atazi kugira ngo atazabacika akagaruka kureba umusore w’inshuti ye.
Ibi kandi bivugwa na bamwe mu bakoranaga na Ingabire Chantal, aho bavuga ko umukobwa yagiye iwabo mu rugo kwitegura ubukwe agezeyo baramufungirana bamubuza kongera kugaruka ku kigo kuko bashoboraga kwihuza n’uwo musore bakabana. Musaza wa Ingabire ngo ni we wagarutse ku kigo gutwara ibikoresho byose n’imyenda by’uwo mukobwa.

Nyuma yaho ngo haje kumenyekana amakuru avuga ko umukobwa umuryango we ushobora kuba waramwohereje muri Kenya, bityo inshuti ye, abo mu muryango w’inshuti ye n’abakoranaga n’uwo mukobwa ntibongera kumenya amakuru ye ukundi.
Zimwe mu mpamvu zatumye ubukwe buhagarara
Musaza wa Ingabire Chantal witwa Muhizi Claude avuga ko ubukwe bwasubitswe kubera impamvu zitunguranye, ariko atashatse gusobanurira itangazamakuru keretse ngo ari izindi nzego zemewe n’amategeko kandi zibifitiye ububasha zibimubajije.
Icyakora mu mpamvu nkeya yabashije gusobanura yavuze ko umukobwa yaretse akazi kubera ko mu gihe yamaze akora mu kigo cya Komera atahembwe neza kandi ngo ahemberwe ku gihe. Ikindi ngo ni uko uwo mukobwa akeneye gukomeza kwiga kugira ngo yiyungure ubumenyi.
Muhizi kandi avuga ko nta gihe kizwi ubukwe bushobora kuzasubukurirwaho. Ati “ubukwe kuba bwarasubitswe cyangwa n’iyo bwaba bwaranapfuye, ni ibintu bisanzwe bibaho bitewe n’ibyo abantu batumvikanaho.”
Umuryango w’umusore wo uvuga ko wabyihoreye kuko n’ubundi bashobora gukomeza kubikurikirana hakabaho guhangana hagati y’impande zombi bamwe bakaba babigwamo. Icyakora basanga inzego zibifitiye ubushobozi zabikurikirana zikareba niba hatarabayeho kubangamira uburenganzira bw’abakundana.
Martin avuga ko naramuka atongeye kubona uwo mukobwa bendaga kubana azashaka undi mukobwa bahuje ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagakorana ubukwe kuko asanga ashatse uwumva ngo yazajya amuca inyuma mu gihe arimo kubipanga n’abandi bagabo we atabyumva.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabakunze cyane
Uyu musore ko twitiranwa amazina yombi?
Iyo menya ubu bukwe mba narabutashye pe!
Gusa Uwiteka Imana ibarebe iryoroshye.
Ko kimironko se habana impumyi 2 bakaba bafite urugo nabana ari impyumi nabatavuga ubwo niba nde baba bafite risk.jye mbona Imana ibareberera muburyo bwumwihariko.Uwo musore yihangane Imana izamuha undi.
Ese koko buriya umwana arize ninde wakumva muri bo! Yewe si byiza ko babana bahuje ubumuga pe.
uretseko njye nabonyea barasuzuguye uriye uriya muryango,
ubu bukwe bwabantu babiri batumva bombi jye simbushyigikiye kuko umwana arize nijoro ntanumwe wakumva,cyangwa abajura babapfumuriyeho inzu nt5anumwe wakumva!!!
Ibyo ni ibawe, bihorere, Imana izabumvira