Kuri cm 41, arashaka kumenyekana nk’umuntu mugufi cyane ku isi
Umusaza wo mu gihugu cya Nepal w’imyaka 73, ureshya na cm 41, ashaka kuzamenyekana ku isi yose nk’umuntu mugufi cyane kandi utabasha kugenda, ndetse n’izina rye rikandikwa mu gitabo cy’ibyamamare cyitwa Guiness des records.
Uku guharanira kumenyekana nk’umuntu mugufi cyane ku isi ngo biherutse gutuma uyu musaza witwa Nau yurira igare agenderaho nk’utabasha kugenda, maze ajya gutangira icyifuzo cye mu murwa mukuru w’igihugu cye. Ubundi we atuye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’iki gihugu cya Nepal.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko uyu mwanya Nau aharanira wari ufitwe n’Umunyatayiwani upima cm 68.
Na none, ngo hari undi munyanepali witwa Chandra Bahadur Dangi w’imyaka 74, ubu wanditswe muri kiriya gitabo nk’umuntu mugufi cyane ku isi, ariko we akaba abarirwa mu babasha kugenda.

Ubusanzwe Nau ngo akunda gutembera no kuganira n’abo bahuye. Ikindi, ngo akunda no kujya ku isoko, ku buryo abo babana (abo kwa murumuna we) barinda gutira bene ka kagare bashyiramo abana iyo bashaka kubatembereza, bamwe bita agapusipusi (pousse pousse), nuko bakabasha kumujyana aho ashaka.
Icyakora, ngo igihe cyose bamusohokanye, abantu bahuye baramurangarira, nuko bakamukoraho uruziga ku buryo bitorohera uri kumutembereza kugenda uko abishaka.
Joyeuse Marie Claire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Aha burya koko hari byinshi bidasobanuka! Umuntu ureshya na cm 41 kweli! Biratangaje! Yewe ntibisanzwe!
Buriyase uriya muntu siyicaye? ntago ariko areshya pe!
Harya ngo umusore utiraririye ngo ntarongora inkumi nge ndamugaye rwose pe!buriya se iyo akora ubukwe buhwanye n’ushobozi bwe?