Karongi: Yegukanye telefone kubera waragi
Umusore wo mu mujyi wa Karongi yatangaje abantu ubwo yanywaga inzoga ya waragi iri mu icupa riringaniye bakunze kwita hafu (half), akayinywa mu masegonda icumi adakuye icupa ku munwa.
Uwo musore utarashatse ko tumuvuga izina, yagize atya ajya impaka na mugenzi we bakorana tariki 27/10/2013 akamubwira ko ashobora kumara icupa rya waragi y’igice bakuze kwita hafu atavanye icupa ku munwa, undi nawe ati ntabyo washobora ntukajye wiyemera.
Ubwo impaka zakomeje kuba ndende, bagenzi babo bari iruhande barababwira ngo ariko ubundi mwateze mukareka iteshamutwe!
Uwari urimo guhakanya undi ko atabishobora yamubwiye ko ayimugurira, kandi akanamutegera telefone ye igendanwa. Umusore ati ngaho birambike hano ku meza.

Bari bari imbere ya alimentasiyo icuruza n’inzoga (Alpha Supermarket), baba binyabijemo arayimugurira, umusore yatindijwe no kuyifungura, mu kanya nk’ako guhumbya yari ayimaze mu icupa ukaba wagira ngo ni amazi yanywaga.
Akimara kuyirangiza yahise yifatira telefone ye n’amafaranga 3000 nyiri ukubimutegera we yari yamaze gusohoka yumiwe, undi atarakura n’icupa ku munwa.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi si inkuru rwose!!! mujye mubanza mumenye guhitamo ibyagirira abanyarwanda akamaro!
Umuntu ategera undi urupfu kweli!!! Abagome baragwira. Ushobora kuba uwo yarabikoze kubera ibyo yashakaga gukorera ariko abateze nawe bari kuryozwa ubuzima bwe iyo ahagwa
azabimenyera bimukoreho rimwe !
azabimenyera bimukoreho rimwe !
mureke yipfire nubundi yari feke
ahubwo bamukurikiranire hafi ishobora kumwica nyuma y’iminsi mike.
Rwose ibyo uriya muntu yakoze, hari bamwe babibona nk’ubukoboyi ariko arakina n’amagara. Nyamuneka iyi nkuru ntigire abo itera gushaka kwigana uriya musore.
uwomuntu rwose azanywa na bantu nuwokwitonderwa tasanzwe
Ibi bintu mubyitondere cyane, uyinywa ashobora gukuramo urupfu, kandi n’uwamutegeye nawe ashobora gufungwa kubera kwica atabigambiriye, waragi si iyo kwisukirwa cg gutegerwa no kunywebwa gutyo, njye ubibabwira yishe muramu wanjye bateze ngo ntiyanywa akajerekani k’amacupa 3, yarakanyoye ariko inzogera ihita yirenga, ubu mushiki wanjye (mukuru) ni umupfakazi kubera iyo nyagwa ya waragi, ngira ngo ingaruka z’ubupfakazi n’ubupfubyi ku mugore, abana n’imiryango ntawe utabizi.