Umugabo wo mu mudugudu w’Ibiza mu kagari ka Rukara ko mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara akekwaho kuba yarabyaranye abana batatu n’umukobwa we.
Nyuma yo kwegukana instinzi mu marushanwa yo kunywa inzoga nyinshi, umugabo wo mu gihugu cya Esipanye yahasize ubuzima azize arukoro (alcool) nyinshi.
Umukambwe w’imyaka 91 wo mu gihugu cya Bangladesh witwa Ghulam Azam yakatiwe n’urukiko rw’icyo gihugu igihano cy’igifungo cy’imyaka 90 kubera ibyaha yakoze mu ntambara yo kwibohora.
Mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa ko hari ibitaro byashyizeho igihano cyigamije kubuza abagore gutaka mu gihe babyara ngo kuko uko umugore atatse ahanishwa gutanga amadolari ya Amerika atanu.
Umubyeyi ukomoka mu gihugu cya Nigeriya ahitwa Kargo kuwa mbere w’iki cyumweru yibarutse uruhinja rufite isura y’ingagi nyuma y’igihe gito ruhita rwitaba Imana.
Rickie Lawrence Gardener w’imyaka 49 utuye mu Ntara ya Alabama muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yibye muri banki mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko yanga kujya kure kugira ngo Polisi imute muri yombi.
Umuhinzi mworozi w’umunya Irake witwa Moussali Mohammed al-Moujamaie, ufite imyaka 92, aherutse gushaka umugore wa kabiri arusha imyaka 70.
Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Tanzaniya witwa Zuwena Mohammed uzwi ku izina rya Shilole mu minsi mike ishize yambaye isume afata inzira ajya guhaha mu isoko rya kijyambere “supermarket”.
Rudahunga Jean Paul w’imyaka 29 akaba afite ubumuga yavukanye bw’akaboko k’iburyo, yasisha akaboko k’ibumoso kandi ku munsi ashobora kwasa amasiteri 6 y’inkwi zingana n’imodoka ya Daihatsu.
Umuganga w’Umunyamerika witwa Sam Axelrad yasubije Nguyen Hung w’imyaka 74, umusirikare wo muri Vietnam warwanye intambara ya Vietcong amagufa y’ukuboko kwe yaciwe mu mwaka w’i 1966.
Naveena Shine ufite imyaka 65 y’amavuko aremeza ko amaze iminsi 47 adafata ku mafunguro ngo kandi azamara iminsi 100 mu rwego rwo kugaragaza ko abantu nabo bashobora kubaho batarya, bakaba batungwa n’izuba n’umwuka byo mu kirere nk’ibimera binyuranye.
Umwongereza witwa Angelica Bull ameze neza ariko ibyo ntibimuza gutegura imihango y’ishyingurwa rye. Ngo amaze imyaka itatu ategura akantu ku kandi uko bazamuherekeza bwa nyuma asoza urugendo rwe ku isi.
Mu gihe abantu benshi bamenyereye gufata amafunguro inshuro eshatu cyangwa zirenga ku munsi, umugabo witwa Kirby Lanerolle wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze amezi 10 atunzwe n’umwuka.
Umugabo n’umugore b’Abanyarwanda bari bamaze iminsi mike barushinze ariko bataratangira kubyara, umugabo akaba akunze kugira akazi kenshi ku buryo niyo ari mu rugo ku mugoroba aba ari kuri laptop ye yandika. Ibi rero ngo byateraga umugore we umutima mubi hafi kwahukana.
Mu gihugu cya Mexique haravugwa injangwe iri kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Jalapa kandi ngo yamaze kugira abayoboke bavuga ko bazayitora kuruta benshi mu bakandida, ndetse ngo irarusha abayoboke n’uwari asanzwe ayobora umujyi wa Jalapa.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga bo muri Canada buratangaza ko kuba abagabo bikundira gushaka abagore bakiri bato, ngo ari byo byatumye habaho ugucura kw’abagore (menopause).
Abagabo babiri b’Abafaransa, Jean Dujardin na Gilles Lellouche, baherutse gusohora firimi ikubiyemo ubushakashatsi bugaragaza ukuntu umujyi wa Paris (umurwa mukuru w’Ubufaransa) ubamo abantu bashakanye benshi bacana inyuma kurusha indi mijyi yose yo ku isi.
Rafael Nadal, icyamamare mu mukino wa Tennis na Minisitiri w’Umuco muri Chili bakoze amakosa ku cyumweru batangaza ku nkuta zabo za Twitter ko umukambwe Nelson Mandela yitabye Imana.
Umukozi wo muri banki yo mu Budage yasinziriye atsikamiye umubare kabiri, maze aho yagombaga kohereza amayero 62,40 ahohereza 222.222.222,22.
Umugabo wiyita umuvugabutumwa yavugiye “ubutumwa bw’Imana” mu isoko riri muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, abantu benshi baza kumva ubwo butumwa bwe bigera n’aho bamuha amaturo.
Abaganga bo mu mujyi wa Hong Kong batahuye ko umurwayi wari uje kwivuza amaze imyaka 66 akeka ko ari umugabo kandi mu by’ukuri ari umugore.
Mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira n’inkumi mu kagoroba.
Vassili Botchkarev, Guverineri w’akarere ka Penza gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba y’igihugu cy’Uburusiya, aherutse gutegeka abakozi bakuru bakora imirimo ijyanye n’ubuzima ndetse na siporo kugabanya ibiro, kugira ngo batange urugero rwiza, bitaba ibyo bakirukanwa mu kazi.
Umudage w’imyaka 24 wahoraga ataka umutwe, aherutse gutungura abaganga bo mu gihugu cy’Ubudage bamukuye mu mutwe ikaramu y’igiti (crayon) ipima cm 7.
Umwana w’imyaka 5 witwa Sophia Moss ukomoka mu Ntara ya Louisiana muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika amaze gusoma ibitabo bigera 874 mu gihe cy’umwaka umwe amenye gusoma.
Umusore witwa Jean Bosco Karahanyuze utuye mu murenge wa Bungwe, akarere ka Burera ahamya ko icuguti cyangwa igitogotogo cye yakoze mu biti kimurutira igare rikoze mu byuma ngo kuko cyimwinjiriza amafaranga igare ridashobora kwinjiza.
Elisabeth Mushmiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu murenge wa Nyakiriba, akarere ka Rubavu, mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yabyaye umwana uteye nk’igisimba kuko yaba isura kimwe n’igice cyo hasi hose hameze nk’inyamaswa.
Aho kugirango abantu biyicishe imiti isinziriza cyangwa se igabanya umboba, urubuga Spotify rufatanyije n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bashyize ahagarara indirimbo abantu bagira ubwoba mu ndege bagenda biyumvira ubundi bakamererwa neza.
Umugabo witwa Colin Fiedler nyuma y’uko umutima we uhagaze, yajyanwe mu bitaro bifite igikoresho kitaboneka henshi AutoPulse, maze ku bw’iri koranabuhanga arongera aba muzima.