Yafungishije ipantaro y’inshuti ye ingufuri kugira ngo atazamuca inyuma
Umunyamegisikani (Mexicaine) w’imyaka 40 aherutse gufungwa igihe gito azira kuba inshuti ye y’umukobwa yamuregeye polisi ko yafungishije ikoboyi ye ingufuri ngo atamuca inyuma.
Iyi nkuru yasohotse kuri CNN ivuga ko umukobwa w’imyaka 25 yagiye kuri polisi y’i Veracruz avuga ko yari afite ikibazo cyo kubabara mu nda bitewe n’uko yamaze amasaha menshi atabasha kujya ku musarane. Ibi bikaba ari ukubera ko ipantaro ye yari ifungishije ingufuri yashyizweho n’inshuti ye.
Gufungirwa ipantalo bene aka kageni ngo ntibyari ubwa mbere, kuko hari hashize imyaka iyi nshuti ye ibikora buri munsi, kandi uyu mukobwa akaba atarashoboraga kuyikuraho kubera ukuntu yamutinyaga.

Nyagutinya gucibwa inyuma ngo yafashwe na polisi, yemera icyaha ndetse anaha abapolisi urufunguzo rw’ingufuri. Icyakora, ntiyatinze kuri polisi kuko uyu mukobwa yanze gutanga ikirego. Gusa yavuye kuri polisi amaze kwandika urupapuro ruvuga ko atazasubira.
Ifungurwa ry’uyu munyacyaha ntiryashimishije Araceli Gonzalez, uharanira uburenganzira bw’abagore muri Leta ya Veracruz. Yavuze ko abapolisi batakoze akazi kabo uko bigomba agira ati « uyu mukobwa yamaze imyaka 12 ahohoterwa, none nta wagize icyo abikoraho ? Ibyo ari byo byose uyu mukobwa si we wenyine ukorerwa bene iri hohoterwa».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibyoroshye.Abo bapfubuzi se badatinye icyaha ntiabatinya SIDA?