Abaturage benshi biboneye imbonankubone uko imbwa ibagwa igakurwamo intangangore mu gikorwa abanyeshuri bo kuri Lycée Catholique de Mataba bakoreye mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Gakenke ishuri ryabo ryitabiriye kuwa 26/02/2013. Abaturage baravuga ko byabatangaje cyane kuko ari bwo bwa mbere babibonye.
Umukambwe w’imyaka 101 yatunguye abantu kuri iki cyumweru tariki 24/02/2013 ubwo yitabiraga irushanwa rya marathon ryabeye i Hong Kong.
Umugabo wo mu gihugu cya Serbie witwa Bratislav Stojanovic amaze imyaka 15 yaraciye indaro mu mva iri mu irimbi kubera kubura icumbi rindi yabamo.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Bristol mu Bwongereza baratangaza ko indabyo zifite ubushobozi bwo gukurura inzuki zikaza guhova zifashishije amashanyarazi karemano. Ibi ngo ibi binatuma uruyuki rushobora kumenya ko hari urundi rwigeze kuza guhova mbere yarwo.
Umuryango w’abashakanye (couple) wo mu gihugu cya Thailande waciye agahigo ku isi ko kumara igihe kinini basomana kuko bamaze amasaha 50 n’iminota 25 ntawurakura umunwa ku wundi.
Ubwo Papa Benoit XVI yatangaza ko ahagaritse kuyobora Kiriziya Gatolika tariki 11/02/2013, muri uwo mugoroba inkuba yakubise ingoro ye yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma; nk’uko ikinyamakuru Le Gentside kibitangaza.
Umwongereza witwa Paul Mason ufite imyaka 51, ubu amaze kugabanukaho bibiri bya gatatu by’ibiro yari afite kuko yatakaje ibiro 300.
Umugororwa wo mu gihugu cya Sri Lanka yahishe terefoni mu mubiri (rectum) ayicishije mu kibuno, agamije kuyihisha abari baje gusaka, ariko ntibyamuhiriye kuko iyo telefone yasonnye bigatuma bimenyekana ko ayifite.
Umusore w’imyaka 17 wo mu kagari ka Cyunuzi ho mu murenge wa Gatore yahisemo kujya yivugira ko ari umukobwa, ndetse akaniyambarira imyenda y’abakobwa kuko ngo we yumva muri we ari umukobwa.
Umwana w’imyaka 13 wo mu gihugu cy’u Bushinwa amaze imyaka 12 abana n’inzoka “uruziramire” nta kibazo. Muri icyo gihe cyose, uwo mwana ayifata nk’inshuti magara babana ijoro n’amanywa.
Umucamanza ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yatakaje akazi ke nyuma yo gusezererwa azira gusinzira mu rukiko yarangiza agakatira uwaburanaga igifungo cy’imyaka itanu.
Umwana witwa Munezero w’imyaka itandatu wo mu kagari ka Shyogo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, afite ubushobozi bwo kunyonga igare kandi akanarihekaho n’abandi bana n’ubwo adashyikira intebe ya ryo kubera indeshyo ye.
Umworozi wo muri Afurika y’Epfo yatabaje polisi ngo imufashe kugarura ingona ibihumbi 10 zamutorotse zikajya mu mugezi wegereye hafi y’umupaka w’icyo gihugu ndetse n’ibihugu bya Botwana na Zimbabwe.
Umugabo witwa Andrey Gadzhiev ukomoka mu gihugu cya Serbia yahaze inzoga zimwoshya gutemagura umwishywa we ufite umwaka n’igice, arangije ibice by’umubiri we abyotsa ku mbabura nk’aho ari brochette ashaka kurya.
Umwana w’umukobwa w’umunyamerikakazi witwa Gabrielle Jackson ufite imyaka 13 yasabwe kugabanyirizwa amabere kubera ubunini bwayo bukabije butuma bagenzibe bigana bahora bamuseka.
Umugore witwa Irom Sharmila w’imyaka 40 wo mu Buhinde amaze imyaka 12 yiyicisha inzara atagira na kimwe arya cyangwa ngo anywe kubera agahinda aterwa n’uko abasirikare bo mu gace ka Assam Rifles akomokamo batajya bahanwa iyo bakosheje.
Abashoferi ba tagisi bitwaza ibishyimbo igihe bari mu kazi bikabafasha kumenya umubare w’abagenzi bagiye mu modoka kugira ngo aba-convoyeur batabanyanganya amafaranga bakabaha make.
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Sweden witwa Fredrik Hjelmquist yakoze isanduku ishyingurwamo abantu bitabye Imana, ashyiramo indangururamajwi (speakers) zo gutanga umuziki ndetse zigaherekezwa n’urutonde rw’indirimbo azajya akinirwa n’umuntu ukiriho.
Umugabo w’imyaka 32 yatunguye abitabiriye amateraniro mu rusengoro rumwe rwo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe avuga ko yoherejwe n’Imana gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore bose ahita akuramo imyenda yose asigara yambaye uko yavutse.
Umwana witwa Nevaeh Atkins umaze amezi atatu gusa avutse yamenyekanye mu minsi mike ageze ku isi kubera igikorwa gitangaje yakoze cyo kuvuka afashe muganga urutoki.
Abagenzi bari mu ndege ya Qantas bavaga muri Australiya bagiye mu gihugu cya Papua New Guinea baguye mu kanu ubwo babonaga inzoka “uruziramire” mu idishya yibereye mu ibaba ry’indege barimo.
Ibitaro bya Wang Shengdong byo mu gihugu cy’Ubushinwa byafunguye ibyumba biteguye ku buryo buzajya bufasha abantu babuze urubyaro kumenya za tekininiki bakwifashisha kugira ngo babone umwana.
Umugeni wo gihugu cya Kenya yafashwe n’inda ubwo yarimo gusezerana n’umukunzi we mu rusengero rwitwa PCEA Sultan Hamud ariko inda iza kuba kidobya kuko yamufatiye mu rusengero bituma ubukwe buhagarara.
Ku Bunani, injangwe yafashwe yambuka mu irembo rikuru rya Gereza mu Mujyi wa Arapiraca mu gihugu cya Brezil ishyiriye abanyururu ibikoresho bitandukanye bitemewe kwinjizwa muri gereza.
Umujyi wa Goma muri Kongo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.
Uko iminsi 35 ishize, ku musozi witwa Gunung Kemukus mu gihugu cya Indoneziya habera imihango yo gusenga no gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mugomba kuba mutarashakanye kugira ngo amasengesho agere ku Mana, kandi usenga ahabwe ibyo yasabye.
Umukobwa witwa Melissa Nelson wakoraga mu bitaro bivura amenyo bya Dr James Knight muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gusezererwa ku kazi azira ko ngo yari afite umubyimba mwiza utera shebuja ibishuko.
Umugabo witwa Sanjay wo mu gihugu cy’u Buhindi ahitwa Ramgaon amaze amezi 9 aba mu giti kubera ko umugore we yanze kumusaba imbabazi nyuma yo kumwiba.
Umugabo uzwi ku izina rya Musaza Xaveur utuye mu kagali ka Kabugondo, umurenge wa Mugina akarere ka Kamonyi amaze gutunga abagore 15 mu myaka 45.
Kuwa gatandatu tariki 15/12/2012 mu gihugu cya Thailand, sosiyete ikora imodoka yitwa AutoAlliance Thailand ihuriweho n’amasosiyete asanzwe azwi mu gukora imodoka yitwa Ford na Mazda yateguye umunsi mukuru wo kwizihiza ishira ry’isi.