Ariana Grande yahawe gatanya n’umugabo we Dalton Gomez
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Amerika, Ariana Grande Butera uzwi ku izina rya Ariana Grande mu muziki, yamaze guhabwa gatanya n’umugabo we Dalton Gomez nyuma y’imyaka itatu bari bamaze babana.
Uyu muhanzikazi yari yasabye gatanya mu mpera za 2023, ndetse ahamya ko icyifuzo cye ku mwanzuro yafashe wo gutandukana na Dalton Gomez kidakuka, nyuma y’uko batari bakibanye neza.
Amakuru y’ubu busabe bwa gatanya yaje kwemezwa n’umunyamabanga akaba n’umujyanama w’uyu muhanzikazi, ubwo yatangazaga ko ibya Ariana na Dalton byamaze kurangira.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press bibitangaza, ngo ku wa kabiri nibwo umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Los Angeles yemeye iyi gatanya ya Ariana Grande na Dalton Gomez.
Ariana Grande w’imyaka 30 na Dalton Gomez w’imyaka 27, barushinze muri Mata ya 2021 mu birori byabaye mu ibanga rikomeye mu gace ka Montecenito. Bombi batangiye gukundana mu 2020, ndetse mu gihe cya gahunda ya guma murugo muri COVID-19, babanaga mu nzu kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’amezi 11 bakundana.
Grande na Gomez, batandukanye nta mwana bafitanye kugeza ubu, ndetse zimwe mu mpamvu zatumye aba bombi batumvikana harimo kuba ngo umugabo yarashakaga ko Ariana Grande adasubira mu bikorwa bya muzika.
Ariana Grande yatangiye gusaba gatanya kuva mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, ndetse atangira no gutegura ibisabwa n’amategeko birimo n’uburyo bombi bazagabana imitungo, aho azahabwa kimwe cya kabiri cy’inyungu zizava mu kugurisha inzu yabo iri i Los Angeles.
Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibivuga, hatangiye gututumba umwuka utari mwiza hagati ya Ariana Grande na Dalton Gomez muri Kanama umwaka ushize, ubwo uyu muhanzikazi yashyiraga amashusho kuri TikTok atambaye impeta.
Mu butumwa bwakurikiye ayo mashusho, abakunzi batari bake ba Ariana Grande, batangiye kumubaza impamvu atambaye impeta, yabasubije ko bagiye kuyitunganya, bityo ko abatekereza ko agiye gutandukana na Dalton baba baretse gukwiza ayo makuru.
Ohereza igitekerezo
|