Byinshi ku gitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Inyamibwa

Igitaramo Inkuru ya 30, kirimo gutegurwa n’Itorero Inyamibwa z‘Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), kikaba kibumbatiye inkuru y’Abanyarwanda aho kigamije gutuma bongera gusubiza amaso inyuma, urugendo Igihugu cyanyuzemo mu myaka 30 ishize, aho buri wese afite inkuru yo kubara.

Igitaramo Inkuru ya 30 kigamije gutuma Abanyarwanda bishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho
Igitaramo Inkuru ya 30 kigamije gutuma Abanyarwanda bishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Rusagara Rodrigue, umuyobozi ushinzwe inyungu rusange z’itorero Inyamibwa, yagaragaje ko iki gitaramo kidasanzwe ku Banyarwanda bitewe no kuba buri wese afite inkuru yo kubara nyuma y’urugendo rw’imyaka 30, u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Buri Munyarwanda wese muri iyi myaka 30 afite inkuru ya bara, hari aho Igihugu cyacu kigeze ndetse hari ibikorwa byinshi twishimira byagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twe nk’Inyamibwa mu mbyino, umuco no kuwumenyekanisha dufite inkuru twabara. Turifuza ko Abanyarwanda dukomera ku bituranga, twifuje ko muri Werurwe, dutarama kinyarwanda, dutarama u Rwanda kubera ibyishimo dufite muri uyu mwaka.”

Rodrigue yagaragaje kandi ko igitaramo Inkuru ya 30, bagihuza neza n’imyaka itandukanye y’ubuzima Abanyarwanda banyuzemo aho yavuze ko nko kuva mu 1959-1989, hari hashize imyaka 30, Abanyarwanda baba mu buhungiro, kugeza ubwo mu 1990, FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni mu gihe kandi kuva urwo rugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu 2024, nabwo hashize imyaka 30.

Ati “Ni yo mpamvu rero twahisemo gukora iki gitaramo cy’Inkuru ya 30, ntitube twaragikoze mu myaka yatambutse ni uko nta kindi gihe iyo myaka izongera guhura. Turifuza ko buri Munyarwanda ajyana ibyishimo by’aho u Rwanda rugeze, ariko kandi akajyana n’umukoro waho yifuza kuganisha no kubona u Rwanda mu bihe biri imbere.”

Rodrigue Rusagara ushinzwe inyungu rusange z'ibikorwa by'Itorero Inyamibwa
Rodrigue Rusagara ushinzwe inyungu rusange z’ibikorwa by’Itorero Inyamibwa

Rodrigue yavuze ko Inyamibwa nk’itorero rya AERG, ryavutse mu 1998 nyuma y’imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ndetse rikaba ryari rigizwe n’abantu benshi bari bafite ibikomere byatewe na Jenoside, uyu munsi bifuza kugaragaza ko urugendo rw’Inyamibwa rwabayemo ibintu byinshi birimo no gukira ibyo bikomere.

Yagize ati “Nk’itorero rya AERG, ryavutse hakiri ibikomere kuko ryavutse mu 1998 muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bari bafite ibikomere, ariko uyu munsi turifuza kugaragaza ko urugendo rw’inyamibwa rwabayemo ibintu byiza. Rero nubwo tutamaze imyaka 30 ariko dufite byinshi byo kugaragaza Igihugu cyacu cyagezeho kandi cyaduhaye.”

Yakomeje avuga ko Inkuru ya 30 izaba umwanya wo kuvuga ibigwi no kurata ibyo Abanyarwanda bagejejweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, no kugaragaza aho Igihugu n’Abanyarwanda bavuye babikesha ubuyobozi bwe bwiza, bwaharaniye ko bagera ku iterambere uyu munsi rigaragarira amahanga.

Rodrigue abajijwe ku mpamvu iki gitaramo kije mbere y’iminsi 100 yo kwibuka, yavuze ko nk’Itorero ryavutse rigamije komora ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukugira ngo bazabone n’umwanya uhagije wo kuzifatanya n’Abanyarwanda mu minsi yo kwibuka.

Kuba iki gitaramo bari gutegereza bakagihuza n’amatariki nyiri izina yo kwizihiza imyaka 30 yo kubohora Igihugu, bikanajyana no kuba Abanyarwanda muri Nyakanga bazihitiramo Umukuru w’Igihugu mu matora, bikaba byaba umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho koko, Rodrigue yavuze ko na nyuma y’icyo gihe hazaba igitaramo cyo kubyina intsinzi.

Yagize ati “Impamvu twahisemo gukora iki gitaramo mbere yo kubyina intsinzi Abanyarwanda bategereje muri Nyakanga uyu mwaka, ni uko twifuza kugira ngo tubyine tugaragaza icyo twishimira, ariko na nyuma ya Nyakanga tuzabyina intsinzi twishimira amahitamo y’Abanyarwanda mu matora.”

Igitaramo Inkuru ya 30 kizashimisha benshi
Igitaramo Inkuru ya 30 kizashimisha benshi

Yavuze ko kugeza ubu n’ubwo Inyamibwa nk’Itorero ryavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiye bahura n’ibihe bikomeye mu kwiyubaka no gukira ibikomere, uyu munsi bakaba bishimira ko u Rwanda rwababereye ibisubizo mu nkuru bazabarira abazitabira igitaramo cyabo.

Iki gitaramo kikazaba kirimo imbyino zose gakondo zigaragara mu mpande z’u Rwanda, ndetse hazabaho n’igice cyo kugaragaza inkuru ikubiyemo urugendo rw’amateka, kikaba giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 23 Werurwe 2024, kikazabera muri BK Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka