Chryso Ndasingwa yiyemeje gushimisha abakunzi be mu gitaramo yise ‘Wahozeho’
Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umuhanzi Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi nka Chryso Ndasingwa, umenyerewe mu ndirimbo zo kurwamya no guhimbaza Imana, ataramire abakunzi be mu gitaramo ‘Wahozeho’, gitegerejwe na benshi ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 muri BK Arena.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, hatangajwe ko amatike akomeje kugurishwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ku bifuza kwitabira icyo gitaramo.
Ishami Kevis, ukurikirana iby’igurishwa ry’amatike, yagize ati “Amatike amaze kugurishwa ni 60% by’ayari atenganyijwe kugurishwayose.”
Umuhanzi Chryso yijeje abazitabira igitaramo cye ko yifitiye icyizere cy’uko azuzuza inyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ati “Nta mpungenge mfite, BK Arena izuzura kuko ibereyeho twe. Twese ibyo dukora ni ingaruka z’icyizere twifitiye. Ntihazagire uguca intege, tuzagira umwanya mwiza wo kunezerwa.”
Umuhanzi Chryso yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Wahozeho ari na yo yitiriye umuzingo w’indirimbo 18 agiye kumurika muri icyo gitaramo yise Wahozeho ndetse akazabaririmbira n’izindi.
Bamwe mu bahanzi bazamufasha mu gitaramo Wahozeho, harimo itsinda Asaph Music International, Papi Clever & Dorcas, Aimé Uwimana, Josh Ishimwe na True Promises.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|