Imana ntirampa amahirwe y’umugabo nifuza - Nyina wa Zuchu

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Taarab Music muri Tanzania, Khadija Kopa, akaba na nyina w’umuhanzikazi Zuchu, avuga ko atarabona umugabo uhamanye n’ibyifuzo bye, ndetse atazi impamvu Imana itaramuhitiramo.

Nyina wa Zuchu avuga ko atarabona umugabo yifuza
Nyina wa Zuchu avuga ko atarabona umugabo yifuza

Mu kiganiro aherutse kugirana na Wasafi FM, Khadija Kopa yagarutse ku buzima bwe bwihariye no kuba kugeza ubu atarabona undi mugabo asimbuza se wa Zuchu witabye Imana mu myaka 11 ishize, akavuga ko abenshi yirirwa abona ari insoresore ziba zishaka kwishimisha gusa.

Yagize ati “Nirirwa mbabona ariko sinifuza abasore. Imana ntabwo irampa amahirwe yo kubona umugabo nyawe uzi icyo gukora n’icyo ashaka.”

Khadija Kopa yakomeje ashimangira ko akunda kuba yajya mu rukundo n’abagabo bakuze, avuga ko abasore bakiri bato atabiyumvamo, bitewe no kuba rimwe na rimwe usanga bataramenya icyo bashaka.

Yagize ati “Ndaberurira nkababwira ko ari abana, batankwiriye kandi nkababwira kujya gushaka abagore bangana mu myaka bakiri bato. Nta mwanya mba mfite kuri ibyo.”

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko mu byifuzo bye ku muntu bakundana yaba afite nibura imyaka 50 kuzamura, kuko usanga umuntu nk’uwo aba akuze bihagije, yaranyuze mu buzima butandukanye kuburyo ibyo akora aba azi neza ibyo aribyo.

Jaffary Ally, umugabo wa Khadija Kopa, akaba se wa Zuchu, yitabye Imana mu 2013 nyuma y’igihe yari amaze arwariye ahitwa i Bagamoyo.

Khadija yavuze ko atajya yibagirwa urukundo yamukundaga n’uburyo yamubaye hafi akamufasha muri byinshi, ndetse ko akenshi atahwemaga kumuvuga ku rubyiniro iyo yabaga yitabiriye ibitaramo bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurongora cyangwa kurongorwa,ni ihame ryashyizweho n’imana yaturemye.Umuntu muzima wese arabyifuza.Kubyara umwana byo,ni agahebuzo.Ni impano ikomeye duhabwa n’umuremyi wacu uhora ushaka ko twishima.Nubwo uyu munsi duhorana ibibazo,bili hafi gushira,isi ikaba paradizo,abantu bakabaho iteka,badapfa,batarwara kandi badasaza.Ibyo byarahanuwe muli bible kandi iteka ibyo imana isezeranyije,iteka biraba,niyo byatinda.Ubuhanuzi bwa bible bwasohoye ni bwinshi cyane.Byerekana ko ari igitabo koko cyandikishijwe n’imana.Aho kubipinga,haguruka ushake imana cyane,we kwibera gusa mu byisi,nibwo uzaba muli iyo paradis.

rukera yanditse ku itariki ya: 13-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka