Dr Dre yahawe inyenyeri y’icyubahiro muri ‘Hollywood Walk Of Fame’

Andre Romelle Young, umuraperi w’icyamamare, umuhanga mu gutunganya umuziki (producer) akaba n’umushabitsi, yahawe inyenyeri mu rwego rw’icyubahiro muri Hollywood Walk Of Fame.

Dr Dre ubwo yahabwaga inyenyeri y'icyubahiro muri Hollywood Walk Of Fame
Dr Dre ubwo yahabwaga inyenyeri y’icyubahiro muri Hollywood Walk Of Fame

Uyu muraperi ndetse n’umuhanga mu gutunganya umuziki, Dr Dre, yahawe iyi nyenyeri y’icyubahiro mu muhango wari witabiriwe na Snoop Dogg, wavuze ko amushimira cyane kuko yamubereye umuvandimwe.

Snoop Dogg wabanje gutera urwenya akabanza akiha amashimwe, yavuze ko ashimira byimazeyo Dr. Dre ku bw’ubufatanye bwuje ibigwi bwabaranze, kumubera inyangamugayo ndetse guhanga ibintu by’agatangaza ubwo babaga bari gutunganya umuziki.

Ati “Ndashaka kubanza kwirata amashimwe. Nkishima kuba narakiriye umuhamagaro wa Warren na Dr. Dre mu 1991.”

Snoop yakomeje agira ati “Ndashaka mbanze nishime ubwange, kuba narumviye Dre mu myaka yashize nkatuma ambera umwarimu, umujyanama, umuvandimwe, umurinzi kandi cyane cyane akaba inshuti nziza.”

Dr. Dre wakiriye iyi nyenyeri mu cyiciro cy’umuntu utunganya indirimbo z’amajwi, muri uwo muhango, yavuze ko atigeze atekereza ko umunsi nk’uyu uzabaho.

Ati “Nakuriye muri Compton, sinigeze ntekereza ko umunsi umwe nanjye nzaba mfite inyenyeri impagarariye, ndi kumwe na zimwe mu ntwari zanjye zo mu bwana.”

Snoop Dogg yashimye Dr Dre bamaranye urugendo rw'imyaka irenga 33
Snoop Dogg yashimye Dr Dre bamaranye urugendo rw’imyaka irenga 33

Dr Dre wari ugaragiwe kandi n’abo afata nk’abana yabyaye muri muzika nka Eminem, 50 Cent, yavuze ko yahisemo kwerekeza ishyaka rye mu njyana ya Hip Hop abandi bakamukurikira, byari amahirwe yagize mu gushaka kwibeshaho no gukora neza ibyo akunda kandi akabishyiramo imbaraga.

Amateka ya Dr Dre

Yavutse ku wa 18 Gashyantare 1965 mu gace ka Compton muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yatangiraga urugendo rwe rwa muzika, mu 1992, yaje gushyira hanze alubumu ye ya mbere ubwo yakoranaga n’inzu ifasha abahanzi yitwa Death Row Records, ndetse iyo alubumu yaje gutuma mu 1993 agirwa umuhanzi wagurishije ibihangano cyane.

Imwe mu ndirimbo zari ziyigize harimo nk’iyitwa ‘Let Me Ride’, yamuhesheje igihembo muri Grammy Awards nk’indirimbo yayoboye izindi mu njyana ya Hip Hop. Yagiye akora n’izindi alubumu zirimo Dr Dre Presents, the Aftermath mu 1996 na The Chronic 2001 yashyize hanze mu Ugushyingo 1999.

Mu 1996, Dr Dre yatangije inzu ye ifasha abahanzi ya ‘Aftermath Entertainment’, ndetse ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kuvumbura impano z’abaraperi bakomeye ku Isi, ku ikubitiro barimo icyamamamare Eminem, 50 Cent, Kendrick Lamar na Anderson Paak.

Yagiye kandi aba umwe mu bashinze izindi nzu zafashaga abahanzi zirimo Death Row Record, yakoreyemo ndetse ikarera abaraperi bakomeye nka Tupac Shakur, hari kandi n’inzu ya World Class Wrecking Cru.

Dr Dre afite kandi ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’amajwi (audio products), bukorerwa mu ikompanyi yashinze ya Beats Electronic, benshi bazi nka Beat By Dre. Yagiye akina muri filime zinyuranye nka Set It Off, The Wash na Training Day.

Kuri ubu afite ibihembo bigera kuri 6 yegukanye mu bisumba ibindi mu muziki ku Isi bya Grammy Award, harimo icya Producer mwiza w’umwaka.

Abaraperi barimo Eminem na 50 Cent bari baje gushyigikira Dr Dre
Abaraperi barimo Eminem na 50 Cent bari baje gushyigikira Dr Dre

Uyu mugabo uri mu baraperi batatu ba mbere batunze agatubutse mu gaciro ka Miliyoni 600 z’Amadolari y’Amerika, bivugwa ko afite abana icyenda barimo abahungu bane n’abakobwa batanu, bose yabyaye ku bagore batandatu batandukanye.

Mu 2022, Dr. Dre afatanyije na Snoop Dogg, Mary J. Blige, 50 Cent, Eminem ndetse na Kendrick Lamar, basusurukije abitabiriye igitaramo cya Halftime Show giherekeza umukino wa nyuma wa Super Bowl, wabereye kuri Sofi Stadium muri California.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka