Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yabaye uwa mbere mu marushanwa yo koga mu Kivu

Rwabukwandi Orcella Marie Christelle w’imyaka 10 y’amavuko yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yo koga mu Kivu mu karere ka Karongi tariki 14/10/2012.

Ni amarushanwa yateguwe n’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi, mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango umaze ushinzwe, izaba ku rwego rw’igihugu tariki 25/12/2012.

Rwabukwandi Orcella Marie Christelle yari yaje mu marushanwa aturutse i Kigali aherekejwe n’ababyeyi be ndetse na bakuru be babiri barimo uwitwa Rwabukwandi Marie Ophelie nawe warushanijwe aba uwa kane. Byumvikana ko murumuna we yamweretse munsi y’ikirenge.

Ab’igitsina gore bari batanu, basiganwaga koga kilometer ebyiri. Nyuma yo kuba uwa mbere kandi ari nawe muto muri bose, Rwabukwandi Orcella Marie Christelle yagize ati: “Narinsanzwe noga mu Kivu ariko ni ubwa mbere nkoze amarushanwa nk’ayangaya nkaba uwa mbere Ndishimye cyane.”

Rwabukwandi Marie Ophelie ni mukuru wa Orcella, yaje ku mwanya wa kane. Yanejejwe cyane no kubona murumuna we w’imyaka 10 aba uwa mbere, ariko nawe ngo amarushanwa amusigiye isomo ryo gukaza umurego agakomeza kwitoza cyane kugira ngo nawe azatsinde.

Rwabukwandi Jean de Dieu yishimiye cyane umwana we Rwabukwandi Orcella Christelle kuko atamutengushye akaba uwa mbere.
Rwabukwandi Jean de Dieu yishimiye cyane umwana we Rwabukwandi Orcella Christelle kuko atamutengushye akaba uwa mbere.

Ise w’aba bana bombi ni Rwabukwandi Jean de Dieu. Ni ubwa mbere abana be bari baje mu marushanwa yo koga mu Kivu, ariko ngo yari abizeye kuko nubusanzwe ari abahanga bo koga. Ngo yabatoje koga muri piscine ya La Palisse. Nyina wa Ophelie na Orcella nawe yari yaherekeje abana. Nawe ngo yanezerewe cyane.

Rwabukwandi Orcella Marie Christelle w’imyaka 10 yabaye uwa mbere yahembwe amafaranga ibihumbi 10, akurikirwa na Uwamahoro Yvonne w’imyaka 17 wahembwe 5000. Asanzwe amenyereye amarushanwa kuko akina muri Club Zenith ariko ngo nawe yemeye kariya kana k’imyaka 10 kamubanye aka mbere.

Uwa gatatu yabaye Uzamukunda Consolée umubyeyi w’imyaka 35, afite abana batanu ariko si ukoga ararusha ifi; yahembwe amafaranga 3000.

Nkurunziza JMV, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi yari mu bateguye amarushanwa. Yavuze ko atari ibihembo ahubwo ari nk’ikimenyetso cy’ishimwe kugira ngo barusheho gukomeza gukunda siporo yo koga bazagere no ku rwego rwo hejuru.

Uhereye ibumoso, Hategekimana Timamu yabaye uwa gatatu, Rukundo Patrick usanzwe ari uwa kabili ku rwego rw'igihugu yabaye uwa kabiri, Niyomugabo Jackson usanzwe aserukira u Rwanda mu marushanwa Olympique yabaye uwa mbere.
Uhereye ibumoso, Hategekimana Timamu yabaye uwa gatatu, Rukundo Patrick usanzwe ari uwa kabili ku rwego rw’igihugu yabaye uwa kabiri, Niyomugabo Jackson usanzwe aserukira u Rwanda mu marushanwa Olympique yabaye uwa mbere.

Mu bahungu, Niyomugabo Jackson usanzwe userukira igihugu mu rwego mpuzamahanga ni waje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 34 mu gusiganwa kilometero enye.

Uwa kabiri yabaye Hategekimana Timamu wakoresheje iminota 36. Uwa gatatu yabaye Rukundo Patrick usanzwe ari uwa kabili ku rwego rw’igihugu yakoresheje iminota 38.

Aya marushanwa yateguwe na FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi, ifatanyije na Zenith Club, ikipe y’abakora amarushanwa yo koga mu karere ka Karongi ari nayo irimo Umunyarwanda wa mbere userukira igihugu mu rwego mpuzamahanga Niyomugabo Jackson nawe wabaye uwa mbere mu marushanwa y’abahungu mu koga kilometero enye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hewe ni byiza ubwo urwanda rusigaye rukina natation twiteguye ku bashigikir a
ariko ndasaba ko ba Mayors baturiye Zenith Club Ikorera mu karere ka Karongi bashyigira urwo rubyiruko rwo muri zenitj

bob green yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

utwo dufaranga niduke pe

yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

nibyiza uwo mwana numuhanga ariko ubutaha abo banyakigari bajye bakora amarushanwa ukwabo urabona nkutwo duhumbi icumi dutsindiye umwana wi karongi nukuri twamugirira akamaro pe

muneza edmond yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka