Volleyball: APR na RRA zongeye kwegukana igikombe cya Carré d’AS
APR Volleyball Club mu rwego rw’abagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu rwego rw’abagore, nizo zegukanye igikombe gihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Carré d’AS), yasozwe ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri stade ntoya i Remera.
Ku mukino wa nyuma, APR yatwaye igikombe mu bagabo itsinze kaminuza y’u Rwanda bigoranye cyane kuko hitabajwe iseti ya gatanu (seoul) yo kuzikiranura, nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije amaseti abiri kuri abiri.
Mu bagore naho niko byagenze, kuko RRA yatsinze APR amaseti atatu kuri abiri, hakaba naho haritabajwe iseti ya gatanu yo gukiranura amakipe yombi.

Mu mikino y’amajonjora mu bagabo, aho amakipe ane yose yagombaga guhura hagati yayo, APR yatsinze Kaminuza y’u Rwanda amaseti 3-1, itsinda kandi INATEK 3-0, gusa yari yatsinzwe na Lycee de Nyanza amaseti 3-0.
Kaminuza y’u Rwanda yo yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda INATEK amaseti 3-1, inatsinda kandi Lycee de Nyanza amaseti 3-0.
Mu bagore ho APR na Rwanda Revenue zahuriye ku mukino wa nyuma ni nazo zari zigaragaje cyane mu majonjora, aho APR yatsinze GS Saint Aloys amaseti 3-0, RRA itsinda Ruhango amaseti 3-1, itsinda kandi GS Saint Aloys amaseti 3-0.
Ku musozo w’iyi mikino Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashyikirije ku mugaragaro amakipe ya APR VC mu bagabo no mu bagore ibikombe bya shampiyona begukanye.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|