Umu crobat w’umukobwa yikorera abantu bane
Ubwo basuraga umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, abana b’abakobwa bo mu mujyi wa Gisenyi berekanye ibitangaza n’ubugenge bwabo mu mukino wa acrobatie aho umwana umwe w’umukobwa yaryamaga bagenzi be bose bakagenda bamwuririraho kugeza ubwo yikoreye abantu bagera muri bane.
Abana benshi biga mu mashuri abanza bari batangajwe n’iyo mikino banibaza benshi muri bo uburyo umuntu umwe ashobora kwikorera umuntu ku mutwe undi amwuririraho ntibagwe.

Umwe muri urwo rubyiruko yatangaje ko ari umukino nk’uko umuntu ajya gukina umupira cyangwa undi mukino. Ati “ bisaba kuba warabyitoje kandi ugashirika ubwoba maze iyo umaze kubimenyera ninko gukora imikino iyo ariyo yose”.
Bamwe mu bana baje kureba urwo rubyiruko bashimishijwe n’uwo mukino maze nabo baboneraho kuzasaba abayobozi babo gutangira kubigisha umukino wa acrobatie.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane.
BLAVO BLAVO ACROBATIE!!NI BYIZA KUBA MWARASUYE URUBYIRURUKO RWO MUGITURAGE MUKABEREKA UBUKORYO BAMWE MURIBO BATARI BAZIKOBUBAHO.VRAIMENT C’EST BON.MUZASURE NABO MU MURENGE WA CYUMBA BIZABA AKARUSHO.
none se ubu ni bane cg ni batatu?
Mujye mureka gukabiriza ibintu wana!!!