
Mu rwego rwo kwitegura irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), ikipe y’igihugu y’abakobwa ya Handball mu batarengeje imyaka 17 yatangiye imyitozo y’iminsi 10 iri kubera mu karere ka Huye.

Ni imyitozo iri kuyobora na Bagirishya Anaclet nk’umutoza mukuru, akaba yungirijwe na Richard Usengimana ndetse na Nzayisenga Philbert. Iyi kipe igizwe n’abakobwa 21 bazatoranywamo 14 bazerekeza i Dar Es Salam mu irushanwa rizatangira tariki 25 kugera 30/04/2023.
Amakipe agize Zone 5 yatumiwe muri iri rushanwa ni u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudan, South Sudan, Tanzania na Uganda, rikazakinwa mu batarengeje imyaka 17 ndetse n’abatarengeje imyaka 19.
Mu mwaka wa 2019 ubwo iri rushanwa riheruka kuba aho ryari ryabereye muri Zanzibar, amakipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 na 19, buri yose yegukanye umwanya wa gatatu itahana umudari wa Bronze.














Ohereza igitekerezo
|