Kuri uyu wa Gatatu tariki 19/04/2023, Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida wa FERWAFA yatangaje ko yeguye ku nshingano yari yaratorewe.

Perezida wa FERWAFA yeguye
Nizeyimana Mugabo Olivier yatowe tariki 27/06/2021 asimbuye nyuma uwari Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damasceme nawe wari weguye.

Perezida wa FERWAFA yeguye nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri iri shyirahamwe, aho abanyamuryango bagiye bagaragaza ko hari ibyo batishimiye byanatumye hari hatumijwe umwiherero mu mpera z’iki cyumweru.
Kugeza ubu uwari Visi-Perezida wa FERWAFA Habyarimana Marcel araba ayoboye FERWAFA by’agateganyo kugeza hatowe komite nshya.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
OLivier wari waratinze kabisa ,gusa abagushyizeho bagutesheje agaciro bakunaniza !!!@!Usigara udashobora gufata icyemezo na kimwe.