Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA yamaze gufata umwanzuro nyuma y’ikibazo cyari kimaze iminsi hagati ya Rayon Sports n’Intare FC.

Nyuma y’inama zitandukanye zabaye, haje gufatwa umwanzuro w’uko hagomba gukinwa umukino wo kwishyura hagati y’impande zombi, aho ubanza wari warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino wari wabereye i Shyorongi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ribinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ryagize riti" Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA."
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nta kundi gusa bigaragaje intege nke muri FERWAFA......
Ntabwo byari bikwiye kuba byarageze aha hose.
Yewe ibya ferwafa ni ikinamico pe !