U Rwanda rwegukanye imikino icyenda kuri 13 yakinwe: Amafoto yaranze isozwa rya EAPCCO Games 2023
Ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, hasojwe imikino yahuzaga abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho u Rwanda ari rwo rwihariye ibihembo.
Kuva tariki 21 Werurwe, u Rwanda rwari rwakiriye imikino ihuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, imikino yakinwaga ku nshuro ya kane, aho yaherukaga gukinwa mu 2029 ariko iza guhagarara kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu mikino 13 yakinwe, u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere mu mikino icyenda ari yo umupira w’amaguru, umukino w’intoki wa Volleyball, Handball, Basketball, Volleyball yo ku mucanga, Taekwondo, iteramakofe, Karate no kumasha.




Iyi mikino yasorejwe muri BK Arena ku wa Mbere, aho yari yitabiriwe n’inzego zishinzwe umutekano zirimo izo mu Rwanda ndetse n’izo mu bihugu byitabiriye iyi mikino, hakabamo n’abandi batuye Umujyi wa Kigali bari baje kwirebera ibi birori.


Aya ni amwe mu mafoto yaranze umunsi wa nyuma


































Ohereza igitekerezo
|