Volleyball: Abasifuzi bahawe amahugurwa mbere y’uko Shampiyona itangira
Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 15 Mata 2023.
Aya mahugurwa yahuje abasifuzi mpuzamahanga n’abasifura ku rwego rw’Igihugu akaba yarateguwe n’ihuriro ryabo ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) mu rwego rwo kwisuzuma, kwinenga no kongera kwihugura, bijyanye no kwibukiranya ibiranga umusifuzi w’Umunyamwuga w’umukino wa Volleyball ku isi.

Muri aya mahugurwa, abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bongeye kwisuzuma, basubira mu mategeko y’uyu mukino haba mu mukino nyirizina, ndetse na nyuma na mbere y’uko umukino utangira.
Ibi bibaye mbere y’uko shampiyona ya Volleyball mu Rwanda mu mwaka wa 2023 ibura iminsi micye ngo itangire, dore ko izatangira tariki ya 22 Mata 2023.
Ayo mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umunyamabanga mukuru muri Federasiyo y’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Mucyo Philbert, wari n’umushyitsi mukuru wari uhagarariye Federasiyo.

Muri uyu mwiherero, abasifuzi bamurikiwe komite nshya ibahagarariye iyobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Ndayisaba Alphonse nka Perezida ndetse akaba yungirijwe na mugenzi we na we w’umusifuzi mpuzamahanga Mukundiyukuri Jean de Dieu akaba ari n’impuguke mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball).


Mu bandi bayobozi bahagarariye abandi harimo:
Umunyamabanga: Dr. Ineza Claire
Umujyanama: Harerimana Herman
Gender: Mugabekazi Marie Reine
Ass.Gender: Ishimwe Clemence
Imibereho myiza: Ntibarikure Simon
Umwungiriza: Uwanyirigira Beatrice
Abashinzwe ikinyabupfura: Kubwimana N. Ernest
Umwungiriza: Ntihemuka Jean Bosco
Umwungiriza wa 2: Rafiki Jean Claude


Mu Rwanda habarizwa abasifuzi b’umukino wa Volleyball yo mu nzu no ku mucanga basaga 65. Muri bo harimo abasifura imbere mu gihugu n’abandi bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ohereza igitekerezo
|