APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize yari yakiriye Marine FC mu mukino wabereye kuri sitade ya Bugesera iyitsinda ibitego 2-1. Ibi bitego byose byabonetse mu gice cya mbere kuko Bizimana Yannick yatangiye afungura atsindira APR FC igitego cya mbere ku munota wa 8 Mugisha Gilbert atsinda icya kabiri ku munota wa 38 w’umukino.
Ikipe ya Marine FC mu bitego bibiri yari yatsinzwe yishyuyemo igitego kimwe mbere yuko igice cya mbere ku munota wa 39 w’umukino gitsinzwe na Usabimana Olivier igice cya mbere kirangira itsinzwe 2-1 ari nako umukino warangiye.

I Ngoma ikipe ya Rwamagana City yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports. Nubwo yari imaze amezi atatu idahemba ikaba yarahembye ukwezi kumwe kuwa mbere muri iki cyumweru ariko Rwamagana City Mbanza Caleb,Romeo Nduwimana
na Kagaba Nicholas bayihesheje intsinzi y’ibitego 3-2 mu gihe ibya Kiyovu Sports byatsinzwe na Riyad Nordien.
Mukura VS kuri stade mpuzamahanga ya Huye yari yakiye Musanze FC maze iyihatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Kayumba Soteri.Police FC ntabwo yakinnye umukino wayo kuko Rayon Sports cyangwa Intare zizavamo iyo izahura nayo zitari zakina umikino wo kwishyura wa 1/8 ngo haboneke ikomeza muri 1/4.
Imikino yo kwishyura ya 1/4 iteganyijwe hagati ya tariki 24 na 26 Mata 2023.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|