Mu Budage ikipe ya Man City yari yakiriwe na Bayern Munich mu mukino wo kwishyura nyuma yuko mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza Man City yari yatsinze ibitego 3-0.
Ikipe ya Bayern Munich yihariye umukino mu mibare ariko Man City itasabwaga byinshi ikomeza kwihagararaho dore ko yabonye na penaliti yahushijwe na Erling Halland ku munota wa 37 igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 57 Kevin de Bryune yahaye umupira mwiza Erling Halland watsinze wahise atsinda igitego cya Man City. Bayern Munich yari igize akazi kenshi yishyuye igitego ku munota wa 83 kuri penaliti yatsinzwe na Joshua Kimmich umukino urangira ari 1-1 Man City ikomeza itsinze ibitego 4-1 mu mikino ibiri aho izahura na Real Madrid muri ½ tariki ya 9 Gicurasi 2023.

Ikipe ya Inter mu Butaliyani yari yakiye Benifica yo muri Portugal. Umukino ubanza Inter yari yatsindiye hanze ibitego 2-0, muri uyu mukino Benifica yitwaye neza mu mibare ariko Inter nayo yari mu rugo imbere y’izamu amahirwe ibonye ikayakoresha neza.

Ibifashijwemo na Nicolo Barella, Lautaro Martinez na Joaquin Correa Inter yanganyije 3-3 na Benifica yatsindiwe na Fredrick Aursnes,Antonio Silva na Petar Musa.
Inter muri ½ izahura n’ikipe ya Milan zose zo mu Butaliyani umukino uteganyijwe tariki ya 10 Gicurasi 2023 aho Milan ariyo izakira umukino wa mbere.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|