Ibyishimo mu busabane bw’imyaka 15 Solid Africa imaze igirira neza abababaye

Madame Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatanu yifatanyije n’abashinze Umuryango Solid Africa, ukora ubikorwa by’ubugiraneza kwa muganga no guteza imbere imirire myiza mu busabane bwizihiza imyaka cumi n’itanu umuryango umaze.

Ni ubusabane bwaranzwe no kwishimira uko uwo muryango watangiye mu mikoro macye, n’ibyo uyu munsi umaze kugera, uko ugenda waguka mu mikoro bakesha abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugendo rwabo.

Madame Jeannette Kagame, iyi myaka yayise "Imyaka cumi n’itanu y’impuhwe, kwiyemeza no guhindura ubuzima bwa benshi.

Yavuze ko kuva mu 2010, Solid Africa ishishikajwe no gushaka umutekano w’ibiribwa biciye mu rwunge rw’ibikorwa bifasha kubona ibiribwa byuje intungamubiri kuva mu murima kugera ku isahani, kubonera abarwayi, abarwaza ndetse n’umuryango muri rusange ifunguro ryujuje ubuziranenge.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka